skol
fortebet

RIB yerekanye abantu batandukanye yataye muri yombi barimo umugabo wicishije umugore we inyundo kuri Noheli

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Florien Niyodusaba wo mu murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo yiyemereye ko yishe umugore we kuri Noheli akoreshe inyundo nyuma y’uko ngo bari batonganye bapfa ibihumyo yari yazanye ariko akabanza kubicisha ku kabari.

Sponsored Ad

Florien Niyodusaba w’imyaka 39 avuga ko nta mwana yari afitanye n’umugore we ariko ngo yaba we n’uyu mugore we ngo buri wese hari abana yari afite ku ruhande.

Niyonsaba yagize ati “Kuri Noheli nibwo twatangiye gutongana twari tutaratongana na rimwe.Twatonganye nka saa kumi n’imwe mvuye ku kazi.Mu rugo twapimaga inzoga nari nanyoye nawe yanyoye.Twashwanye dupfuye ibintu nari nzanye mvuye guhaha ariko ababazwa nuko nabicishije ku kabari.Twapfuye ibi bihumyo bya kizungu bakunze guhinga mu nzu.

Mpageze mubajije nti “Kuki utabitetse?,arambwira ngo si wowe wabicishije mu kabari.Dutangira gutongana gutyo.sinzi ukuntu umujinya waje uvanze n’inzoga,mfata inyundo yari aho ndayimukubita mu mutwe ahita apfa.Nahise mfata ya nyundo njya kuyihisha ahantu,mpita njya guhamagara abana ndababwira nti “ubanza mama wanyu yapfuye”,mpita njya guhamagara abaturanyi nti yapfuye.”

Uyu mugabo yavuze ko atigeze yemerera abaturanyi ko ariwe wishe umugore we kugeza ubwo RIB yamugezaga kuri polisi akabona kubyemera.

Abandi bantu RIB yeretse itangazamakuru ni Innocent Habiyambere wafatiwe ku mupaka wa Rusumo ugabanya u Rwanda na Tanzania ashaka gucikana 10 000$ yari yibye umugore ukora ubucuruzi.

Hari kandi umusore witwa Innocent wacuruzaga ubuconsho n’ibindi bintu bitanduakanye muri Kagugu ukekwaho konona umwana w’imyana ine w’umukecuru bari baturanye n’umukuru w’umwe mu midudugu ya Kagugu ukurikiranyweho guhishira icyaha cyo konona umwana avuga ko ngo we yakoze akazi yagombaga gukora kandi akagatangira raporo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa