skol
fortebet

Rubavu:Abitwa ‘Abazimbabwe’ basarura imyaka y’abaturage ku gahato, uvuze bagahondagura

Yanditswe: Thursday 08, Dec 2016

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Burusha ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu baravuga ko batagisarura imyaka yabo kubera agatsiko k’insoresore kabikora ku gahato kakanabakorera urugomo harimo kubakubita no kubakomeretsa.
Bamwe mu baturage twasanze ku ku gasantire kari mbere y’Uruganda rwenga Inzoga rwa Brasserie bakaba baravuze ko ‘Abazimbabwe’ babamereye nabi aho bamwe mu bagore batakijya kubagara mu mirima yabo batinya ko bafite kubafata ku ngufu aho bashimangira (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Burusha ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu baravuga ko batagisarura imyaka yabo kubera agatsiko k’insoresore kabikora ku gahato kakanabakorera urugomo harimo kubakubita no kubakomeretsa.

Bamwe mu baturage twasanze ku ku gasantire kari mbere y’Uruganda rwenga Inzoga rwa Brasserie bakaba baravuze ko ‘Abazimbabwe’ babamereye nabi aho bamwe mu bagore batakijya kubagara mu mirima yabo batinya ko bafite kubafata ku ngufu aho bashimangira ko hari abo bifite kuba byarabayeho bakaryumaho banga ko batanga amakuru bakagirirwa nabi.

Umwe ati ’’iyo uhuye n’Umuzimbabwe uramureka agakora icyo ashatse ariko ugakiza ubuzima bwawe’’

Undi muri aba baturage yahamije ko yahuye n’umwe mu Bazimbabwe akamwikoreza imitwaro ku gahato ndetse ko atashoboraga gutabaza atinya ko yamugirira nabi kuko hari n’igihe usanga umuturage asarura imyaka ye n’Abazimbabwe nabo bahari barimo gusarura.

Abenshi mu baturage iyo bavuga amakuru y’Abazimbabwe hari n’amazina batunga agatoki akunze kwigaragaza muri ibi bikorwa byurugomo harimo uwo bavuze ko yitwa Maniriho n’undi witwa Rusatsi.

Aba baturage batifuje ko amazina yabo atangazwa batinya ko bafite kugirirwa nabi n’abazimbabwe bavuze ko aka gatsiko kamaze igihe kigera ku myaka 3 kavugwa aho gakunze kugaragara mu Kagari ,Umurenge wa Nyamyumba ho mu Karere ka Rubavu no mu Kagari ka Bunyoni,Umurenge wa Kivumu ho mu Karere ka Rutsiro.

Bashimangira kandi ko bamwe mu Bazimbabwe bafatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’igihe gito bagahita bafungurwa ndetse ko hadutse imvugo aho umuturage yibwa bakagira bati ‘’Yibwe Kizimbabwe’’

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu ,Jeremie Sinamenye avuga ko nta hantu mu Rwanda haba agatsiko nk’aka ka Bazimbabwe bityo ko ari amakuru mashya kuri we.

Sinamenye yakomeje avuga ko kuba hari abantu bafatwa bakekwaho ibyaha nyuma bakaza kurekurwa ahanini ari abaturage babigiramo uruhare aho badatanga amakuru ku wafashwe bakumva ko kuba yafashwe bihagije , nyuma inzego zibishinzwe zabura amakuru afatika amushinja zigahitamo kumurekura.


Mu misozi iri inyuma y’ uruganda Brasserie niho havugwa abitwa Abazimbabwe


Ahavugwa Abazimbabwe
Yongeraho ko bifite kubaho ko umuntu yakwigira indakoreka ariko ko kuba hari amazina y’Abazimbabwe abaturage batunga agatoki inzego zibishinzwe zigiye kubyitaho.

Habineza Gabriel

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa