skol
fortebet

Rubavu: Umugabo n’umugore barashwe barapfa ubwo bageragezaga kwambutsa urumogi bari bavanye muri RDC

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

Umugabo witwa Ntagisanimana Moise w’imyaka 38 n’umugore bikekwa ko yitwa Rehema Louise uri hagati y’imyaka 30-35 barashwe n’ingabo z’u Rwanda ubwo barimo kugerageza kwambutsa umupaka urumogi bari bavanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).

Sponsored Ad

Amakuru dukesha ikinyamakuru UMUSEKE aravuga ko aba bombi barashwe saa sita z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane,ubwo bashakaga kwinjiza mu Rwanda imifuka yuzuye urumogi bari bakuye muri RDC.

Ingabo z’u Rwanda zarasiye aba bantu mu Mudugudu wa Nyakabanda, Akagari ka Rwangara, mu Murenge wa Cyanzarwe, ahagana saa sita z’ijoro kuri uyu wa gatanu tariki 8 Gicurasi.

Amakuru avuga ko abari bavuye muri Kongo bari 3 ariko harashwe babiri undi ariruka, ntiyabasha kuboneka.

Bombi bari bikoreye, urumogi ruri hati y’ibiro 70-80 rugabanyije mu bifurumba 6 baruvanye muri DR.Congo.

Ntagisanimana ngo yari azwiho ubujura kuko muri 2016 yakatiwe igihano k’imyaka itatu kuri icyo cyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro.

Muri 2019 yari yekuwe by’agateganyo.

Kugeza ubu yaba RDF, Mayor w’Akarere n’abandi bayobozi nta we urabasha gutanga amakuru kuri uku kuraswa kw’abantu kwabaye.

Ubuyobozi bw’Akarere, Ingabo, RIB na Police bakoresheje inama abaturage baturiye ikibaya biriya byabereyemo babakangurira kudakomeza kwishora mu bikorwa nka biriya byo guhungabanya umutekano.

Ubwo yari mu nteko y’abaturage mu Murenge wa Rubavu mu mwaka wa 2018,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert, yakanguriye abaturage kwirinda guca mu nzira zitemewe kuko imipaka ifunguye.

Agira ati “Ndabasabye mwirinde ibintu byo kunyura mu nzira zitemewe, aho mwisanga munyura no mu birindiro by’ingabo z’igihugu kandi ziharinze, uzahanyura azafatwa nk’umwanzi. Ntabwo dukeneye umunyarwanda upfa kandi imipaka ifunguye.”

Ibi umuyobozi w’akarere ka Rubavu yabivuze nyuma y’aho muri Nzeri 2018, umugabo witwa Rutabana Rugaba Benoit w’imyaka 56 wari utuye mu Kagari ka Busigari mu Umurenge wa Cyanzarwe, yarashwe n’inzego z’umutekano ari kwinjira mu Rwanda anyuze mu nzira itemewe.

Akarere ka Rubavu ni kamwe mu gakunda kwambukirizwamo ibicuruzwa bya magendu akenshi biva muri RDC, kubera ko inzego z’umutekano ziba ziri maso, bagahitamo guca mu nzira zitemewe.

Mu kwezi gushize ubwo hafatwaga abantu 53 bashakaga kwinjira mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe bavuye muri RDC,Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yavuze kandi ko kwinjira mu Rwanda unyuze inzira zinyuranyije n’amategeko zizwi nka panya ari ukwishyira mu kaga kuko ufashwe agenzurwa ariko agakurikiranwaho icyaha cyo kunyura inzira zitemewe, ariko hiyongeraho ko yaranduye yakwanduza abandi kandi hari amahirwe yo gufashwa.

Yagize ati “Ndabwira Abanyarwanda bari mu gihugu cya Congo bashaka kuza mu Rwanda ko ku mupaka hari abaganga n’abandi bakozi, kandi bakabafasha kujya mu kigo kigenzura ko batanduye icyorezo cya COVID-19.

Singombwa ko umuntu anyura inzira zitemewe ataha mu gihugu cye kuko ashobora kuzana icyorezo akanduza abe nk’uko yakwanduza igihugu ariko aba akoze icyaha akurikiranwaho n’amategeko kandi ashobora kunyura ku mupaka akakirwa agafashwa kwirinda no kurinda abandi.”

Muri iki gihe u Rwanda ruri mu rugamba rwo gukumira icyorezo cya COVID_19, Abanyarwanda basabwa kutambuka imipaka kuko iki cyorezo gihangayikishije isi kiri ahantu hose.

Ibitekerezo

  • Ariko abantu bagenda ijoro muli kaliya karere,nibo bizira.Kubera ko bazi neza ko hali risk yo kuraswa.
    Niyo bitaba URUMOGI,bashobora gukeka ko ari abacengezi.Cyokora guca Ibiyobyabwenge ku isi byarananiranye.Urugero,buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.No mu Rwanda ntabwo ibiyobyabwenge bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

    ariko abaturage bamaze iminsi bavuga ko abantu bambuka bagenda bakanava muri RDC bakoresheje inzira zitemewe bita Panya akenshi bafite ababahaye inzira, ndetse abaturage bakomeje kugira impungenge ko bashobora kuzana icyorezo cya coronavirus bikaba byakongeza igihugu cyose, ubu lero ingabo zakoze icyo gikorwa nizo gushimirwa zanze kugambanira u rwanda na banyarwanda, na bandi batanga inzira birengagije inshingano zabo abo bababere urugero, aho muri Cyanzarwe mu kagari ka Rwangara niho tumaze iminsi twumva ba Mudugudu uwa Hanika nuwa Nyakabungo bafashije umusore gutoroka ubwo yakurikiranwaga gufata umwana kungufu ubu bakaba bamereye nabi abatanze amakuru, NGABO Z’U RWANDA BRAVO,

    ariko abaturage bamaze iminsi bavuga ko abantu bambuka bagenda bakanava muri RDC bakoresheje inzira zitemewe bita Panya akenshi bafite ababahaye inzira, ndetse abaturage bakomeje kugira impungenge ko bashobora kuzana icyorezo cya coronavirus bikaba byakongeza igihugu cyose, ubu lero ingabo zakoze icyo gikorwa nizo gushimirwa zanze kugambanira u rwanda na banyarwanda, na bandi batanga inzira birengagije inshingano zabo abo bababere urugero, aho muri Cyanzarwe mu kagari ka Rwangara niho tumaze iminsi twumva ba Mudugudu uwa Hanika nuwa Nyakabungo bafashije umusore gutoroka ubwo yakurikiranwaga gufata umwana kungufu ubu bakaba bamereye nabi abatanze amakuru, NGABO Z’U RWANDA BRAVO,

    Twirinde gukora ibinyuranyije n’amategelo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa