skol
fortebet

Rusizi: Abaturage baravuga ko amatara ataka yatumye batamenya abarashe bagenzi babo

Yanditswe: Monday 11, Jun 2018

Sponsored Ad

Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama aharasiwe abantu babiri muri iki Cyumweru baravuga ko umwijima uterwa no kuba amatara yaho ataka ariwo watumye batamenya abarashe bagenzi babo

Sponsored Ad

"Imbogamizi yatumye tutabamenya abo bantu ni uko amatara yari yazimye. Amatara abaye yakaga byari kuba byiza kurushaho. Amatara ajya yaka ariko hari igihe rimwe na rimwe aba ataka tukayoberwa ikibitera"

Undi yagize ati "Uwarashe yarashe nijoro, urabona hariya hepfo byabereye byabereye ahantu amatara atakaga.

Aba baturage barasaba Leta y’ u Rwanda kohereza abapolisi n’ abasirikare mu murenge wa Bugarama bakunganira abanyerondo kuko abagizi ba nabi bashobora gutera ubwoba abanyerondo nubwo atariko byagenze kuri iyi nshuro.

Umuturage ati "Bugarama uko twahasanze ni uko tuhabona uyu munsi twumva mwakongeramo izindi mbaraga ingufu za gisirikare"

Umuyobozi w’ agateganyo w’ akarere ka Rusiizi Kankindi Leoncée yavuze ko ubu bugizi bwa nabi bwabaye abantu bakigenda abanyerondo bataraba benshi. Gusa byumvikana ko abanyerondo bari bakererewe kuko nk’ uko yabivuze irondo rigomba guhera saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba rikageza saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo.

Kankindi avuga ko bakeka ko abo bagizi ba nabi bataturutse hanze y’ akarere ka Rusizi ahubwo ari abaturage bari bafitanye amakimbirane na bagenzi babo.

Yagize ati "Urebye uko imipaka yari irinzwe turatekereza ko abo bantu bataturutse hanze cyangwa batarashe ngo basubire hanze. Turatekereza ko ari abantu bari basanzwe mu baturage bikaba byaturutse ku nzangano bari bafitanye. Igiteye inkeke dusaba n’ abaturage gutangaho amakuru ni ukuba mu mudugudu haba hari umuntu utunze imbunda mu buryo bunyuranye n’ amategeko"

Abishwe ni Ngirimana Claude w’ imyaka 30 na Sinamenye Abdul wari ufite imyaka 32 ari nawe wapfuye nyuma.

Mu kwezi gushize ubwo Harerimana Frederick wari umuyobozi w’ akarere ka Rusizi yatangazaga ko yeguye kuri uyu mwanya yasabye uzamusimbura kuzita k’ umutekano kuko aka karere gakora ku bihugu bibiri kandi umutekano akaba ari moteri y’ iterambere.

Aka karere ka Rusizi gakora ku Burundi na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ibi bihugu byombi ntibirebana neza n’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa