skol
fortebet

Wa mwana w’ inshuke washimutiwe Kicukiro habonetse umurambo we

Yanditswe: Saturday 19, May 2018

Sponsored Ad

Nakabonye nyina w’ umwana washimuswe

Mu murenge wa ZAZA wo mu karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi habonetse umurambo w’ umwana w’ umuhungu w’ imyaka 5 wigaga muri gardienne ya gatatu washimutiwe mu karere ka Kicukiro umurenge wa Niboye akagari ka Nyakabanda, mu mpera z’ icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Uyu mwana wa Nakabonye Eurelie yashimuswe mu masaha y’ umugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 12 Gicurasi, bukeye bwaho tariki 13 iwabo haza umumotari abaha agapapuro kariho numero ngo uyu muryango uhamagare izo nomero bawuhe umwana wawo.

Nakabonye avuga ko yahamagaye izo nomero abitabye bakamubwira ko bafite umwana ariko ko agomba kubaha ibihumbi 20 kugira ngo bamusubize umwana we.

Ubwa mbere bavuganye abo bashimusi bamubwiye ko bageze I Kabuga, yongeye kubahamagara bamubwira ko bageze I Rwamagana.

Uyu mubyeyi ku wa Mbere tariki 14 Gicurasi yatanze ikirego muri polisi y’ u Rwanda imubwira ko igiye gukurikirana abo bantu.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hamekanye inkuru y’ akababaro ko umurambo w’ uwo mwana watoraguwe mu karere ka Ngoma.

Umuvugizi w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB/Rwanda Investigation Bureau), Mbabazi Modeste yabwiye Umuseke ko umurambo w’ uyu mwana watoraguwe mu murenge wa Zaza mu masaha ya mu gitondo ukaba wajyanwe mu bitaro bya Kibungo, yongeraho ko hari umuntu watawe muri yombi ukekwaho kuba inyuma y’ ubu bushimusi.

Ni ubwa mbere ibintu nk’ ibi byumvikanye mu Rwanda, gusa birakekwako abashimuse uwo mwana ari abatekamutwe bashakaga amafaranga.

Ibitekerezo

  • Mwarahemutse gutangaza iyi nkuru umwana ataraboneka;ntago mpamyako bitakwica iperereza;ntakundi Imana yakire uwo mu malayika kandi ihe kwihangana umuryango we ntago byoroshye ariko Imana kuba yemeye ko agenda ifite impamvu;ariko rwose police ikore neza nkuko isanzwe ibigenza maze nibabafata byaba byiza bamushyize mu baturage bakamwihanira

    Numubabaro mwishi,twihanganishije ababyeyi b uyu mwana.
    Gusa ababishinzwe bakomeze gukurikirana iki kibazo.

    Ariko koko abantu nk’aba bakwiye ikihe gihano?

    biragoye kubyakira ariko ihangane mubyeyi uwo mugizi wa nabi amaraso y’umuziranenge azayabazwa.jye ndumva atari amafaranga bashakaga kuko iyo aba yo bari kumubwira uko ayabaha ubundi bakamuzanira umwana.uwabikoze ni umugome washakaga kumubabaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa