skol
fortebet

Dore ahantu 3 abakobwa bakwiriye kurinda cyane igihe bari kumwe n’abasore

Yanditswe: Tuesday 16, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubusanzwe igitsinagore ni impano ikomeye Imana yahaye abagabo. Biragoye ko wabona umugabo udakururwa nabo cyangwa utifuza gukora k’umukobwa uko yaba ameze kose.

Sponsored Ad

Hari abakobwa batabikunda ugasanga barikomeza cyane ku bagabo, bigatuma abagabo nabo baharanira kumenya intege nke zabo kugira ngo babone aho bahera bagera ku byo babashakaho byo kuryamana nabo.

Nubwo ari byiza kumenya icyo umugore cyangwa umukobwa mukundana akunda n’aho akunda ko umukora kugira ngo utamubangamira, si ngombwa ko aho hose uhakora ugamije gusa imibonano mpuzabitsina.

Niba rero uri umukobwa ukabona umuhungu aragukorakora kuri ibi bice tugiye kugarukaho, uzarye uri menge bitazagutura mu mutego wo gukora imibonano mpuzabitsina utabigambiriye.

1. Ku ijosi

Iki gice ni igice gikomeye cyane mu gushyira umukobwa mu byiyumvo byo gutera akabariro ku buryo byagora ko umukobwa utabasha kwigenzura yikura ku musore watangiye amukorakora, amusomagura kuri iki gice. Niba mubizi bamwe, ubundi burya ngo no kuba umukobwa cyangwa umusore yaguhobera mugahuza imisaya ku buryo abasha kuguhumekera ku ijosi, ni kimwe mu bintu bikurura ubushagarira cyane buganisha ku gutera akabariro. Niba ubona ko umusore ari kugukora cyane kuri iki gice, bikumire bitaragutura mu mutego.

2. Ku nda

Urubuga Women Resources, rutangaza ko burya inda y’abakobwa ikunze cyane kubabuza kwigenzura igihe iri gukorakorwa n’igitsinagabo. Mwibuke ko ari naho hari umukondo, ku musore wabashije guhabwa urwaho rwo kuyikoraho, ashobora no kuzamuka akagana ku mabere gutyo gutyo. Niba rero ubonye atangiye kugukorakora kuri ibi bice, muhagarike amazi atararenga inkombe.

3. Amatwi

Umuzenguruko w’ugutwi ni ahandi hantu abakobwa bakunze gukorwa bagasabwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Abasore benshi bakunze kuhakoresha intoki, ururimi nk’abari kuhasoma n’ubundi buryo bwo gusa nk’abahumekera umwuka ku mukobwa biganisha ku kumwinjiza mu bushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina. Niba uri umukobwa ukabona umuhungu muri kumwe muganira ari kwibanda ku gukorakora kuri ibi bice twavugaga, kumira bitaragera ku rwego utakekaga kuko iyo bitinze ntuba ukibashije kwigenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa