skol
fortebet

Léandre Karekezi wari Meya wa Gisagara yatorewe kuyobora ishyirahamwe rya Volleyball mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 06, May 2017

Sponsored Ad

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara kuva mu mwaka wa 2006-2016 Léandre Karekezi amaze gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) mu matora yo gusimbura Perezida waryo weguye yabaye kuri uyu wa gatandatu.
Léandre Karekezi wari umukandida rukumbi yatorewe kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’aho Nkurunziza Gustave wari watowe muri Gashyantare uyu mwaka yeguye ku bushake bwe.
Mu matora yo muri Gashyantare 2017, icyi gihe nabwo Léandre Karekezi yari yiyamamaje ariko (...)

Sponsored Ad

Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara kuva mu mwaka wa 2006-2016 Léandre Karekezi amaze gutorerwa kuyobora ishyirahamwe ry’umukino w’intoki mu Rwanda (FRVB) mu matora yo gusimbura Perezida waryo weguye yabaye kuri uyu wa gatandatu.

Léandre Karekezi wari umukandida rukumbi yatorewe kuyobora iri shyirahamwe nyuma y’aho Nkurunziza Gustave wari watowe muri Gashyantare uyu mwaka yeguye ku bushake bwe.

Mu matora yo muri Gashyantare 2017, icyi gihe nabwo Léandre Karekezi yari yiyamamaje ariko atsindwa na Nkurunziza Gustave.

Nyuma y’aya matora haje amakuru avuga ko yaranzwemo na ruswa n’uburiganya ndetse Polisi ita muri yombi abakekwaga barimo na Nkurunziza(wari wongeye gutorerwa kuyobora iri shyirahamwe) nyuma aza kurekurwa ariko aregura.

Léandre Karekezi watowe n’amajwi 100% (inteko itora y’abantu 23 bose bakaba bamuhaye amajwi) amenyereye umukino wa Volley ball y’u Rwanda kuko yabaye umukinnyi ukomeye mu ikipe y’icyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda I Butare ndetse anakinira ikipe y’igihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa