skol
fortebet

Aline Gahongayire ntiyigeze amenya ko umugabo we yiboneye undi mukunzi

Yanditswe: Friday 09, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire, watandukanye byeruye n’umugabo we, Gahima Gabriel, yatangaje ko iby’uwo mukobwa uvugwa kuba mu rukundo n’uwahoze ari umugabo we ari ibintu bishya mu matwi ye kuko atigeze abyumvaho.
Muri Nzeli uyu mwaka, Aline Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we burundu. Avuga ko akiri muto ndetse ko n’umugabo we akiri muto ku buryo bombi bakongera kubona (...)

Sponsored Ad

Umuhanzikazi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana akaba umunyamakuru, n’umunyamidelikazi, Aline Gahongayire, watandukanye byeruye n’umugabo we, Gahima Gabriel, yatangaje ko iby’uwo mukobwa uvugwa kuba mu rukundo n’uwahoze ari umugabo we ari ibintu bishya mu matwi ye kuko atigeze abyumvaho.

Muri Nzeli uyu mwaka, Aline Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika ko yafashe icyemezo cyo gutandukana n’umugabo we burundu. Avuga ko akiri muto ndetse ko n’umugabo we akiri muto ku buryo bombi bakongera kubona abakunzi.Aline akabona undi mugabo na Gahima akabona undi mugore.

Aline [I buryo] avuga ko atigeze amenya ko umugabo we yiboneye undi mukunzi

Mu minshi ishize kandi humvikanye inkuru z’uko uyu Gahima wahoze ari umugabo wa Aline yiboneye undi mukobwa bari gukundana kuburyo banateganya gushinga urugo. Abizera Paola ukoresha izina rya Paola.Caelo kuri Facebook wiga muri ICK (Institut Catholique de Kabgayi), byavuzwe ko ariwe mukobwa usigaye ukunda na Gahima.

Amwe mu mafoto yabo bagiye bashyira ku mbuga nkoranyambaga yagaragaza urugwiro rudasanzwe n’ubwo uyu Gahima Gabriel yakunze kwirinda cyane itangazamakuru rimubaza kuri uwo mukobwa ahubwo akavuga ko Aline Gahongayire yabeshye Abanyarwanda kuko batandukanye mu myaka ibiri ishize.

Abizera Paola, bivugwa kuba murukundo n’uwahoze ari umugabo wa Aline

Aline Gahongayire w’imyaka 30 y’amavuko, yabwiye Izubarirashe ko ibyatangajwe ko uwahoze ari umugabo we yiboneye undi mukobwa bakundana atabizi kuko atigeze abimenya.

Ahubwo abwira umunyamakuru ko ibyo ari kumubaza ari ibintu bishya mu matwi ye gusa avuga ko nimba byarabayeho ari ibintu byiza kuri Gahima, we, yita ’Papa w’umwana we’.

Yagize ati "Ibyo ni byiza cyane, Congratulations to [ashimirwe cyane] Gahima”. Abajijwe impamvu nyakuri yatumye atandukana n’umugabo we, Aline yabwiye umunyamakuru ko ibyo ari kumubaza ashaka kumusubiza ahahise ariko umunyamakuru aratsimbarara amabwira ko adashaka kumusubuza inyuma ahubwo akeneye kumenya ukuri.’

Yungamo ati "Imigisha mfite ntabwo inyibutsa ibikomere, nta nubwo inyibutsa ibyo mpfa n’undi. Imigisha mfite ni uko mbona y’uko Gaby ari umunyamugisha, ari umuntu Imana igirira neza. […] Nanjye ndi umunyamugisha, [asa n’uwibutse icyo yari yibagiwe] na Gahima Gabriel [amuvuge mu mazina yombi] ni umunyamugisha. Ni Papa w’umwana wanjye, ndacyabisubiramo. Ni umunyamugisha, ni umunyamugisha [abisubiramo atyo] kandi Imana izamugirira neza!."


Amagambo, Aline Gahongayire yabwiye Ijwi ry’Amerika yemezako yatandukanye n’umugabo we:{}

"Kuvuga ubutumwa ntabwo bizashira, ntabwo mvuga ubutumwa kubera icyo ndicyo kuko ibyo Imana ikora birahambaye. Iyaba ari byo navuga ngo nzavuga ubutumwa ari uko Imana yongeye kumpa undi mwana kuko yaramutwaye ku itariki nk’iyingiyi arapfa, ariko n’ubu ndacyavuga ko Imana ari Imana.

Urugero rwiza cyangwa se icyo mbwira abandi, Imana ishimwe kuko ndashyingira kandi mu nama z’urugo mba ndimo. Ahubwo ninjye muntu wa nyawe wakavugishije mu rugo rwawe hari ikibazo, kuko njyewe hari byinshi nabashije kunyuramo mpangana nabyo... Impamvu natandukanye na we, ni uko byanze burundu, byaranze ntabwo twumvikanye, ntabwo turi abanzi ariko ntabwo twumvikanye.

Ngasanga rero, iyo udakunze ubuzima bwawe ntawe uzabugukundira, ntabwo nzahisha ibyo bintu... Hari abagabo benshi batagifite ubwo bugabo kubera abagore babo babananiye, ni byiza ko nikunda, abanyarwanda ntabwo turagira ya sisitemu (system) yo kwikunda...

Ngo ndacyahisha, ngo niko zubakwa, oya! Ijuru rya mbere rizaba mu mutima wanjye hanyuma ribe ahandi. Meze neza, ndatuje, ndi umunyamugisha kandi nzi neza ko uwahoze ari umugabo wanjye Gahima Gabriel, azabona undi nanjye nzabona undi turacyari bato."

Isenyuka ry’urugo rwa Aline na Gahima, ryatangiye mu gitondo cyo kuwa 13 Mutarama 2015. Umugabo we yatangaje ko yatandukaye n’umugore, nyamara Aline yakunze kunvikana mu bitangazamakuru avuga ko ari umunyagisha, agahamya ashize amanga ko akiri kumwe n’umugabo we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa