Diamond Platnumz yatangaje igihugu abona gifite abakobwa beza kurusha ibindi ku isi
Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019
Umuhanzi ukomeye mu njyana ya Bongo Flava,Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania,yatangaje ko igihugu cya Uganda gikomokamo uwahoze ari umugore we Zari Hassan aricyo gifite abakobwa beza kurusha ibindi ku isi.
Nyuma yo gusura igihugu cya Uganda, Diamond Platnumz yavuze ko yagenze hirya no hino ku isi ariko abakobwa bo mu gihugu cya Uganda bamutwaye umutima ndetse iki gihugu aricyo gifite abakobwa b’uburanga kurusha ibindi ku isi.
Ubwo uyu muhanzi yari ku rubyiniro muri Uganda aho yari yatumiwe mu gitaramo cyari cyateguwe n’abanyarwenya, Diamond Platnumz yahamagaye abakobwa benshi bo muri Uganda ku rubyiniro abaha irushanwa ryo kuzunguza ikibuno babyina indirimbo ye “Kwangwaru” nibwo yahise atangaza ko Uganda aricyo gihugu gifite abakobwa beza kurusha ibindi ku isi.
Yagize ati “Abakobwa bo muri Uganda nibo beza kurusha abandi ku isi.Barusha kure cyane abo muri Kenya.”
Ibitekerezo
Ajya ababaza ninkomoko zabo ahubwo iyo avugako arigihugu gifite abakobwa bimpunzi bavanze n’abagande benshi nari kubyumva naho is I dutuye igizwe nibihugu 194 sibazak byose yabikandagiyemo