skol
fortebet

Fireman wavuye Iwawa yahishuye icyo agiye gukora kugira ngo atazongera kugwa mu mutego wo kunywa ibiyobyabwenge

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman yamaze kuva Iwawa aho yaje afite ingamba zikomeye zirimo kutazigera na rimwe yongera kugira ubucuti n’abanywa ibiyobyabwenge ndetse no kuba inshuti y’amafaranga.

Sponsored Ad

Uyu muraperi yabitangarije abanyamakuru ubwo yari amaze kwakirwa na mugenzi we Bulldogg bahoze baririmbana mu itsinda rya Tuff Gangz ryakoze ibikomeye mu njyana ya Hip Hop ryarangiza rikazima kubera umwiryane watewe no gukoresha ibiyobyabwenge.

Fireman yagize ati “Baravuga ngo nyereke inshuti zawe nkubwire uwo uriwe.Urumva inshuti ziba mu bintu bibi nk’ibiyobyabwenge ngomba kuzigendera kure,ngashaka inshuti nziza kandi zirahari.Hari inshuti zanjye nziza zari zarambuze nanjye narazibuze,narazikwepaga.Ndagarutse rero ngo nzihe niyime ba bandi twahuriraga mu bikoresho,muri swing,ba bandi nitaga inshuti batari zo.

Mfite gahunda zo gutangira ubukangurambaga mu kurwanya ibiyobyabwenge,ahanini nicyo indirimbo zanjye zigiye kwibandaho kubera ko nakoresheje imbaraga nyinshi cyane mbishyigikira,mbiririmba nsenya,uyu munsi ndashaka gukoresha imbaraga nyinshi ngerageza kubaka ngakoresha inshuro zikubye kabiri cyangwa 3 mbirwanya.Imana izabimfashemo.”

Fireman yavuze ko yicuza umwanya yataye mu biyobyabwenge kuko ngo abahanzi batabikoresheje basigaye bitwara mu modoka zabo ariko we amaze umwaka Iwawa.

Fireman si umuraperi woroshye mu muziki nyarwanda kuko yakoze indirimbo nyinshi zakunzwe zirimo Mama Rwanda,Bana bato,Africa,Urwikekwe n’izindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa