skol
fortebet

Ibitaramo 6 byitezweho gufasha abanyarwanda kuryoshya no gusoza umwaka neza

Yanditswe: Sunday 31, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nawe ushobora kuba wibaza aho wasoreza umwaka wa 2023 widagadura unishimira ko uwusoje ukiri muzima. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho ibitaramo 6 bishobora kubigufashamo.

Sponsored Ad

Ni ibirori bitandukanye bikomeye birimo ibizahuza abavanga imiziki, abahanzi bo ubwabo ndetse n’ibindi byerekeye imideli gusa.

Ibyo birori ni ibi bikurikira:

1. Dj Ice i Kigali

Ni ibirori bitegerejwe Ku cyumweru, tariki ya 31 Ukuboza, bya ’2024 Kigali Nye’ bizabera kuri Atelier du Vin. Ni igitaramo cyahariwe cyane aba-Dj barangajwe imbere n’Umunya-Nigeria, DJ Ice n’abo mu Rwanda barimo DJ Toxxyk, DJ Marnaud, DJ Pyfo, DJ Lou, na DJ Inno bazacuranga ijoro ryose.

Kwinjira ni 20 000 Frw na 50 000 Rwf. Ni igitaramo kizatangira saa Kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.

2. Bissosso ashaka gutigisa Gisenyi

Ni igitaramo cyinjiza Abanyarwanda mu mwaka mushya, kizabera i Rubavu, tariki 1 Mutarama 2024, cyateguwe na DJ Bissosso.

Iki gitaramo kizabera ku mucanga w’i Rubavu, tariki 1 Mutarama 2024, kizabanzirizwa n’ikindi cyo guhura no gusuhuzanya n’abahanzi bazacyitabira, aho cyo kizaba ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki 31 Ukuboza 2023.

Abahanzi bazaririmba muri iki gitaramo biganjemo abagezweho, barimo Chriss Eazy, Bushali, Kevin Kade, Papa Cyangwe, Gisupusupu ndetse na Diva.

3. Countdown Party

Ni igitaramo gitegerejwe tariki 31 Ukuboza muri Kigali Convention Centre, aho umuntu aba yitegeye Kigali yose. Hazabamo ibikorwa bitandukanye ndetse abantu banywe banarye.

By’umwihariko hazabaho kurasa umwaka abitabiriye babyirebera cyane ko kizatangira saa Tatu kugeza rirashe.

4. Enchanté Blanc White Party

Ni igitaramo gitegerejwe ku wa 31 Ukuboza muri Coco Fizz bar ya Sheraton Kigali. Kwinjira ahasanzwe bizaba ari 20 000 Frw ndetse na 350 000 Frw ku meza ya VIP.

Ni igitaramo kizacurangwamo na Selekta Faba, DJ June, DJ Kalexx, DJ RY, na DJ Gomez.

4. New Year’s Official After Party

Iki cyo giteganyijwe kuba ku wa 1 Mutarama 2024 muri Onomo Hotel, aho kizacurangwamo n’aba-Dj barimo Umunya-Nigeria, Dope Caesar , Umunya-Uganda, DJ Kii uri mu bagezweho, DJ Lito, DJ Pyfo, DJ Kevin Klein, Dj Marnaud na DJ Toxxyk.

Iki gitaramo kwinjiramo ku bazagura amatike mbere ni 15 000 Frw naho ku muryango ni 20 000 Frw.

5. Happy New Year Party

Ni igitaramo cyateguwe na Zuku Entertainment kizabera i Kamembe. Ni igitaramo kwinjira bizaba ari 5 000 Frw ku muntu umwe ndetse na 3 000 Frw kuri Couple, kizabera ahitwa Low Key Hotel.

Iki gitaramo kizaririmbamo abahanzi Alto na Javanix. Kizaba ku wa 31 Ukuboza.

Kizaba gikurikira igitenyijwe ku wa 30 Ukuboza kizahuriramo Kirikou na Double Jay bo mu Burundi nabo bamaze iminsi mu Rwanda kizabera nacyo i Kamembe, ahitwa Kivu Holiday Hotel, nacyo kizaba kirimo Javanix.

Kwinjira muri iki ni 3000 Frw, 5000 Frw ndetse na 10 000 Frw.

6. Login Party 24

Iki ni igitaramo cyo gutangira umwaka kizabera muri The Manor Hotel, ku wa 1 Mutarama 2024. Ni igitaramo kizatangira saa kumi n’imwe za mu gitondo kugeza abantu bananiwe ni nawo mwihariko wacyo.

Aba-Djs bazacurangamo barimo DJ Julzz, DJ Diallo, Selekta Copain, DJ June, Kevin Klein, DJ RY, Nep DJs, DJ Fistom, DJ Kim, DJ Brian, DJ Cad, DJ Vinyl, Senshi, Alida, Smooth Kriminal, DJ Khizzbeats, Selekta Faba, DJ Shooter, DJ Xtrem, DJ Illest, DJ Beast, DJ Roxy, DJ Proje na DJ Bow.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa