skol
fortebet

Lick Lick yamaze gusimbuza Oda Paccy, yimika Priscillah mu mutima we

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Producer Lick Lick usanzwe utunganya indirimbo muri Press One biravugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Princess Priscillah ngo basanzwe banabana mu nzu imwe muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Ohio.
Lick Lick yacuranze anayobora zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, yabaye umwe mu bagabo bakomeye bashyize itafari kuri muzika Nyarwanda ndetse unakomeje uregendo rwo guteza imbere umuziki w’umwimerere. Yazamuye abahanzi banyuranye akora ibihangano byabo byakunzwe.
Mu 2012 (...)

Sponsored Ad

Producer Lick Lick usanzwe utunganya indirimbo muri Press One biravugwa ko ari mu rukundo n’umuhanzikazi Princess Priscillah ngo basanzwe banabana mu nzu imwe muri Leta Zunze Ubumwe za America muri Leta ya Ohio.

Lick Lick yacuranze anayobora zimwe mu ndirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda, yabaye umwe mu bagabo bakomeye bashyize itafari kuri muzika Nyarwanda ndetse unakomeje uregendo rwo guteza imbere umuziki w’umwimerere.

Priscillah ngo yamaze kwigarurira umutima wa Lick Lick

Yazamuye abahanzi banyuranye akora ibihangano byabo byakunzwe.

Mu 2012 nibwo Lick Lick yagiye muri America ajyanywe na The Ben, K8 Kavuyo na Meddy kugirango ajye abafasha gukora ibihangano byabo kuburyo bworoshye.

Akigera muri Amerika, ibihangano by’aba bahanzi bari bamazeyo imyaka ibiri byatangiye kwisukiranya umunsi ku wundi, bongera kugaruka mu mitima ya benshi.

Aha muri Amerika Lick Lick yakoze indirimbo nka; ‘Ni njyewe‘ ya Meddy, ‘Am in love’(The Ben), ‘She is amazing‘ (The Ben), Holy Spirit, Oya ma (Meddy), Nzakubona (The Ben), Ndi uw’i Kigali (Ben, Meddy na K8) n’izindi.

Amakuru agera ku Umuseke.rw, ducyesha iyi nkuru avuga ko aba bombi baje gushwana Lick Lick akabasiga muri Chicago akajya kuba muri Leta ya Ohio ariko akomeza gukorana na Meddy.

The Ben na K8 Kavuyo batangiye gukorera indirimbo zabo zitandukanye mu Rwanda zikorwa na Pastor P, Nicolas na Piano.

Muri 2014, Priscillah yavuye mu Rwanda ajya kwiga muri Amerika. Ngo akigerayo yahise asanga Lick Lick wari umazeyo imyaka ibiri n’igice batangira kubana mu nzu imwe.

Inshuti ya hafi y’aba bombi ivuga ko, kubera guhuzwa n’akazi no kuba nta bantu Priscillah yari yakamenyanye nabo muri Amerika, byaje kubaviramo umubano ukomeye wanatumye ubu bari mu rukundo.

Mu 2015 ariko aba bahakanye iby’urukundo bavugwagaho.

Kuva yagera muri America, Priscillah amaze gukora indirimbo zakunzwe cyane mu Rwanda nka Mbabarira, Na Na Na, Icyo mbarusha, Paradizo ft Meddy na Ntacyadutanya ft The Ben zose zakozwe na Lick Lick.

Uyu mutangabuhamya akomeza avuga ko ibyari akazi ubu byavuyemo urukundo rukomeye.

Ndetse bashobora no kubigeza ku miryango mu gihe cya vuba, dore ko ngo banamaze umwaka urenga babana mu nzu, umuco umenyerewe mu bihugu bya Burayi na Amerika ko abantu bakundana bibanira mu nzu na mbere yo gusezerana byemewe n’amategeko y’Imana n’ay’abantu.

Iyi nshuti yabo ivuga ko Priscillah na Lick Lick birinze cyane aya makuru yajya mu itangazamakuru, ndetse bihanangiriza inshuti zabo za hafi zibizi.

Lickl Lick, siwe mukobwa wa mbere baba bahujwe n’akazi bikarangira bakundanye kuko anafitanye umwana n’umuraperikazi Oda Paccy.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa