Meddy akomeje gushimirwa na benshi kubera igikorwa cy’urukundo yakoreye mu kirori cya The East African Party
Yanditswe: Friday 04, Jan 2019
Umuhanzi Meddy akomeje gushimwa na benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto yafotowe amanuka ku rubyiniro agasuhuza umwe mu bitabiriye iki gitaramo ubana n’ubumuga.
Meddy yishimiye ko uyu mugabo yaje mu gitaramo kandi abana n’ubumuga bituma ava ku rubyiniro amusanga aho yari yicaye aramusuhuza ndetse amuha nimero za telefoni.
Meddy yakoze benshi ku mutima kubera iyi foto ari kumwe n’uyu mufana ubana n’ubumuga
Meddy ukunzwe na benshi mu Rwanda, yashimishije abantu bitabiriye iki gitaramo cyabaye ku bunani,ndetse yaje gukora igikorwa cyiza amanuka ku rubyiniro asanga umugabo ufite ubumuga aramusuhuza.
Nyuma y’iki gitaramo,Meddy yavuze ko yakozwe ku mutima n’uko uyu mugabo akunda kwitabira ibitaramo bye ndetse ubumuga afite ntibumuzitire.
Ifoto ya Meddy ari kumwe n’uyu mugabo ikomeje guca ibintu ku mbuga nkoranyambaga ndetse benshi bakomeje gushimira uyu muhanzi uri kubica mu ndirimbo Adi Top kubera iki gikorwa cy’urukundo yagaragaje.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *