skol
fortebet

Miss Rwanda 2020 yatangaje icyatumye atsindwa cyane ibizamini bya Leta n’uko yakiriye abamunenze

Yanditswe: Tuesday 25, Feb 2020

Sponsored Ad

Nyampinga w’u Rwanda 2020,Nishimwe Naomie, wabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga kubera amanota make yagize mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye 2019 yavuze ko atabuza abantu kuvuga ariko ngo yagize umwaka mubi waranzwe n’uburwayi.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wagize amanota 13 mu bizamini bya Leta ndetse ntagire isomo na rimwe atsinda mu ishami rya MEG yize,yabwiye Radio Rwanda kuri uyu wa Kabiri ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka gusa avuga ko umwaka ushize yagize ikibazo cy’uburwayi butamworoheye.

Yagize ati “Ntiwabuza abantu kuvuga ibyo bashaka.Niyo wakora neza gute ntiwabura abaguca intege.Uyu munsi ugomba kuguma mu mwanya wawe ukavuga uti “Ibi ndabikoze kuko ushobora gukora ikintu cyiza umuntu akabona ko ari kibi.
Amanota yanjye ntabwo nayakiriye neza.Uko mwayabonye niko nanjye nayabonye kandi ntacyo nahinduraho.Ibyo nakora n’ibikorwa byanjye.

Abajijwe icyatumye agira uriya musaruro mubi yagize ati “Ntabwo navuga ko ngiye gutanga impamvu z’urwitwazo nyinshi ariko mu mwaka wanjye,ubuyobozi bw’ikigo burabizi, nagize ikibazo cyo kurwara gusa s’urwitwazo ntanga nk’impamvu yatuma ngira ariya manota.Ubu ndashima Imana ko nkiri muzima.

Uyu mukobwa yatangaje ko adateze kuzasubira mu mashuri yisumbuye ngo abone amanota amwemerera kwiga muri kaminuza ahubwo ngo ari kwitegura gushaka kaminuza yerekezamo.

Ubusanzwe utegeko riteganya ko umunyeshuri wemerewe kwiga kaminuza ari uwatsinze amasomo 2 muri 3 agize combinations gusa uyu mukobwa nta na rimwe yatsinze.




Miss Rwanda yavuze ko atitaye ku bakomeje kumwibasira kubera amanota make yagize

Ibitekerezo

  • Mbona ntakibazo kinini kirimo mugutsindwa kuko bibaho ushobora kuba uri umuhanga ugatsindwa ntacyidasanzwe cyabaye kuri naomi

    Anita arahagije ku muntu insinzi ye yishimiwe na Shaddyboo kuriya. Nta slay warenza ariya rwose!!! Congs miss Rwanda 2020 kuko wagombaga kugira U ukaba wayicitse.

    miss
    udafitubwengese
    nimiss
    nyabaki?

    Nonese niba itegeko rivugako ugomba kwiga kaminuza ari uwatsinze nibura amasomo 2 muri 3 yibanze agize ibyoyize, Miss Rwanda ubwo iyo akaminuza arikuyishakahe ??

    Nibyokoko ntabwo yagize amanota meza gusa ntabwo umuntu ahora atsindwa muri byose changes buri munsi rero aba muvuga nibabanze birebe ubwabo kandi batekereze ese Ari nkawe bibayeho bakakuvuga kuriya wabyakira ute kandi uge utekereza ko uyu munsi niwoe ejo niwowe nabyo uge ubyibuka .Abo bagufasha kumuvuga ejo bazaguhindukirira nawe bakuvuge nabyo uge ubitekereza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa