skol
fortebet

Nyuma y’igihe gito Niyonizeye Judith yambitswe impeta yahishuye ko yibarutse imfura ye[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 28, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Niyonizeye Judith wahoze ari umugore wa Safi Madiba n’umukunzi we uheruka kumwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore , bari mu byishimo byo kwibaruka imfura yabo.

Sponsored Ad

Judith abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasangije abamukurikirana amashusho ari kumwe n’umukunzi we, ubwo yari atwite ayakurikiza ubutumwa bw’ishinwe ku Mana yabahaye umwana anashimira umukunzi we.

Yagize ati”Yagize ati "Warakoze Mana Ineza N’ubuntu wanjyiriye nanjye sinagenda ntagushimiye 🙏❤️ Nawe King Dustin ndagushimiye Imbere Y’Imana Imbere Y’Ababyeyi ,Inshuti , n’umuryango ndetse n’isi yose ibyunve thank you 🙏😘"

Iyi nkuru y’uko Judith yashimishije benshi mu nshuti ze zahafi

Ku ya 15 Nzeri 2023 , nibwo Niyonizera Judith uheruka gutandukana burundu byemewe n’amategeko na Safi Madiba yongeye kwambika impeta n’umusore bamaze igihe mu munyega w’urukundo.

Nyuma yo kwerekana ko yambitswe impeta ya kabiri yagize ati"” Kuri iyi sabukuru yanjye, ndagushimiye imirimo n’ibitangaza wankoreye Mana, uri rubasha ineza n’urukundo byose byiza unkoreye muri uyu mwaka simfite amagambo yabisobanura, uranzi kandi umutima wanjye urakunezerewe. Ngushimiye ibyambayeho ndetse nkuragije nibiri imbere.”


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa