skol
fortebet

Nyuma y’ubukwe Prince Kid agiye kongera kwitaba urukiko

Yanditswe: Thursday 14, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Prince Kid agiye kongera kwitaba Urukiko Rukuru rugiye kongera gusubukura urubanza uyu mugabo aregwamo ibyaha birimo guhoza ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Sponsored Ad

Prince Kid uheruka kurushinga n’umwe muri banyampinga b’u Rwanda , urubanza rwe ruteganyijwe kuzasubukurwa ku wa 15 Neri 2023 nyuma y’uko rwari rwarasubitswe muri Nyakanga 2023.

Uru rubanza rwakabaye rwarasomwe muri Kamena 2023 icyakora Urukiko rwanzura ko iburanisha ryongera gutangira kubera amajwi mashya Ubushinjacyaha bwatanze, atarigeze aburanwaho mbere.

Ubwo iburanisha ryasubukurwaga muri Nyakanga 2023, yaba Prince Kid n’abamwunganira batanze inzitizi ku nyandiko isobanura amajwi yatanzwe n’Ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya bagombaga kwisobanuraho. Ibyo bijyana na raporo y’abahanga igaragaza ko amajwi yafashwe ari ay’umwimerere, bavuga ko batiteguye kubyireguraho.

Ni ingingo urukiko rwahaye agaciro, rwemeza ko urubanza rusubikwa, rukazaburanwa ku wa 15 Nzeri 2023.

Prince Kid akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Ibitekerezo

  • Nagira ngo byararangiye

    Biriya bintu ko narebaga bimeze nk’ubujajwa bw’abakobwa cga amashyari hari abakundaga uyu musore bababajwe n’uko yakunze undi utari bo?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa