Riderman yahaye ubutumwa bukomeye abahanzi bikuye mu irushanwa rya Salax Awards

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 February 2019 Yasuwe: 1452

Umuraperi Riderman wubatse amateka muri iyi njyana mu Rwanda, yanenze abahanzi bikuye mu irushanwa rya Salax Awards bagamije kuyica intege ndetse avuga ko nubwo hari amakosa mu kuyitegura ariko idakwiriye kwamaganwa ahubwo ikwiriye gushyigikirwa ikagira imbaraga.



Uyu muraperi uzwiho ubuhanga no gukunda ukuri,yabwiye ikinyamakuru IGIHE dukesha iyi nkuru ko abahanzi badakwiriye kwamagana ibihembo bya Salax Awards kuko bigamije guteza imbere umuziki nyarwanda,ahubwo bakwiriye kuyishyigikira igakomera kuko aribyo byayifasha gutera imbere.

Yagize ati “N’iyo haba hari ikintu kibi cyangwa se amakosa ari muri Salax abantu bagakwiriye kwicara bakaganira uko byakosorwa aho kugira ngo bumve yuko icyiza ari ukuvamo. Biba bitangaje iyo umuhanzi yumva ko adashobora gushyigikira igikorwa giteza umuziki wo mu Rwanda imbere. Kandi iyo hari uwashyizwe mu bahatanira ibihembo by’i Bugande aba yishimye impande zose abikwirakwiza. Kuki tutashyigikira iby’iwacu?.

Niba hari abaterankunga bakabaye bashora imari muri Salax ntabwo bazayiha agaciro mu gihe abahanzi bo mu Rwanda bayiciye intege. Ni nko gutema ishami wicayeho.”

Riderman witabiriye Salax kuva yatangira kugeza ubu, yavuze ko atemeranya ijana ku ijana n’imitegurire yayo,ariko yahisemo kuyishyigikira we na bagenzi be basanzwe bakora injyana ya Hip Hop batandukanye.

Bamwe mu bahanzi bikuye muri ibi bihembo ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite gusa bakomeje kunengwa cyane n’abafana ba muzika bibaza impamvu bakora umuziki ariko bakanga ibihembo.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ngo Katy Perry yabuze amafaranga nyuma yo kwimura ubukwe bwe

Abanyamerika bibeshye ku mpamvu Umuhanzikazi Katy Perry yimuye umunsi yari...
6 December 2019 Yasuwe: 405 0

Miss Nimwiza Meghan yamuritse umushinga we wo kurwanya imirire mibi mu gice...

Miss Rwanda wa 2019, Nimwiza Meghan witabiriye irushanwa ry’ubwiza rya Miss...
5 December 2019 Yasuwe: 690 0

Davido yerekanye umuringa uriho igihanga cy’umwana yaguze akayabo...

Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido yaguze umuringa...
4 December 2019 Yasuwe: 2881 0

Meddy yabonye ikiraka cyo kwamamaza muri Seychelles

Umuhanzi w’umunyarwanda ukorera muzika muri Leta zunze ubumwe za Amerika,...
4 December 2019 Yasuwe: 1345 0

Miss Nimwiza Meghan yishimiwe bikomeye na Miss Nyekachi Douglas wo muri...

Miss Nimwiza Meghan uhagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss World 2019...
4 December 2019 Yasuwe: 1983 0

Veronica wahawe ikamba ry’uhiga abandi mu bwiza nyuma akaza kuryamburwa...

Umukobwa wahawe ikamba rya nyampinga w’igihugu cya Ukraine mu mwaka wa 2018...
4 December 2019 Yasuwe: 1140 0