Umuhanzi Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula arashima Imana yaraye imurokoye impanuka ikomeye yahuye nayo ubwo yari mu modoka we na bagenzi.
Iyi mpanuka yabereye i Kanombe mu Mujyi wa Kigali, ubwo uyu muhanzi na bagenzi be bari kumwe mu modoka bavuye mu gitaramo yakoreye mu kabari kitwa Bahaus i Nyamirambo.
Imodoka barimo yagonganye n’indi, irangirika mu buryo bukabije gusa ku bw’amahirwe nta wagize ikibazo gikomeye.
Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram,Social Mula yagize ati “Ibi byabaye mu ijoro ryashize, Mana ndagushimiye ko Njyewe hamwe n’abo twari kumwe nta kibazo gikomeye twagize nyuma y’iyi mpanuka.”
Social Mula n’abo bari kumwe bahise bajya kwa muganga babavura ibikomere bito bagize ubundi barataha.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *