skol
fortebet

Umukinnyi wa Rayon Sports yari apfiriye mu kibuga nyuma yo kugira ikibazo umushoferi w’imbangukiragutabara akabura

Yanditswe: Sunday 18, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Rayon Sports y’abagore, Judith Atieno yabuze ubutabazi bwihuse ubwo yagiriraga ikibazo ku kibuga cya Rwinkwavu mu mukino w’umunsi wa 16, wahuje iyi kipe n’Indahangarwa Women FC y’i Kayonza.

Sponsored Ad

Kapiteni w’Indahangarwa yakuruye umusatsi wa Judith Atieno, aguye akubita umutwe, abaganga bagerageza kumufasha ariko biba iby’ubusa, bamushyira mu mbangukiragutabara.

Mu gihe bashakaga kumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu, umushoferi w’Imbangukiragutabara yabuze. Umwe mu baganga yari afite urufunguzo rw’iyi mbagukiragutabara hahita hitabazwa umushoferi w’imodoka yazanye abakinnyi ba Rayon Sports aba ari we utwara umurwayi ku Bitaro.

Yageze kwa muganga bamushyiraho ibyuma byongera umwuka agarura ubwenge. Nyuma y’umukino Ikipe yose yasanze Judith ku bitaro bya Rwinkwavu bamutegereza isaha n’igice, agaruye imbaraga bamuha ikipe ya Rayon Sports iramutahana. Ubu ari mu rugo aho ari gufata imiti.

Kamali Francois, Perezida w’Indahangarwa, yari yakiriye uyu mukino ari na yo yashatse iyi mbangukiragutabara, yatangaje ko uyu mushoferi yari yagize akazi kenshi ku munsi wabanjirije uw’umukino, bukeye agejeje iyi mbangukiragutabara ku kibuga biba ngombwa ko anyarukira ku gasanteri kari hafi y’ikibuga gufata aga fanta kuko mu busanzwe atanywa inzoga.

Gusa ibi byatewe utwatsi n’Umushoferi w’imbangukiragutabara, Ingabire
Célestin. Uyu yatangaje ko hari undi murwayi wari ubonetse ku kindi kigo nderabuzima biba ngombwa ko anyaruka kumwihutana ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu.

Yagize ati “Ubwo nagiye ku kibuga [cya Rwinkwavu], nkihagera bahise bampamagara ko hari ikibazo kibonetse ku Kigo Nderabuzima cya Kageyo hanyuma menyesha umuganga twari kumwe ko nitabajwe mu kandi kazi ariko kubera ko hariyo indi modoka nanyarutse kumuzana.”

“Narihuse mva i Kageyo vuba ngeze ku Kigo Nderabuzima cya Rwinkwavu mpagejeje umurwayi, umuganga wo ku kibuga arampamagara ati ‘hano hari umurwayi ugomba kuzanwa aho ku bitaro [bya Rwinkwavu].”

Yakomeje agira ati “ubwo nagarukaga ku kibuga ngiye kuhagera nko muri metero 60 nahuye n’Imbangukiragutabara nsanzwe ntwara itwawe n’umushoferi ntamenye uwo ari we. Naramuhagaritse kuko atari anzi ntiyahagarara. Nagumye ku kibuga bagarutse barahansanga.”

Rayon Sports yatsinze uyu mukino ku gitego 1-0 cyatsinzwe na Mukandayisenga Jeannine ku munota wa 35. Rayon Sports iracyayoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 43 ikurikiwe na AS Kigali na 41.

SRC: Igihe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa