skol
fortebet

Zari Hassan yikomye uwamufotoye akamugira umukecuru

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuherwekazi w’Umunya-Uganda ariko utuye muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan, kuri ubu uri kubarizwa mu Rwanda, mu burakari bwinshi yahaye ukuri abantu bafashe amafoto ye bakayahindura (Editing) bakamugira umukecuru, ibintu atishimiye habe na gato.

Sponsored Ad

Ku munsi wo ku wa Kane tariki ya 28 Ukuboza 2023, ni bwo uyu mugore yageze i Kigali, aho yari yitabiriye ibirori bizwi nka ’Zari White Party’. Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege, yakiriwe n’itangazamakuru ndetse agira n’ibyo abatangariza bijyanye n’ibirori ajemo.

Mu kugera ku kibuga k’indege, hafashwe amafoto atandukanye. Ikintu cyaje gutungura abantu, hari amafoto yaje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga amugaragaza rwose yahindutse mu buryo bwagaragarira buri wese. Ni amafoto yamugaragazaga yabaye umukecuru, aho wagereranyaga n’andi mafoto ye asanzwe ukabona harimo itandukaniro rinini.

Ayo mafoto yakomeje gukwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu batari bake bagaragaza ko burya yajyaga abatuburira agakoresha Application ikoreshwa mu guhindura uburanga bw’umuntu izwi nka ’Snapchat’ ikamugira inkumi, bakavuga ko amaze gukura, kuko urebye neza wabonaga ageze mu myaka nka 60 (ukurikije iyo foto), aho ku mubiri we harimo n’iminkanyari igaragaza umuntu umaze gukura.

Yifashishije urukuta rwa Instagram, Zari yagize ubutumwa agenera abo bantu we yita ko bafashe ayo mafoto ye bakayahindura bakamugaragaza nk’umukecuru. Zari yagize ati: "Kubera iki murajwe ishinga n’uburyo ngaragara? Ntabwo nzi icyo umuntu wakoze iriya foto yari agendereye.

Ariko guhindura amafoto yanjye ushaka kungira nk’umuntu ufite imyaka 90 ntacyo byampinduraho kuko icyo nagira ngo nkubwire, hari abantu baba baratoranyijwe mu bwiza kandi banabusanganywe, ibyo kungaragaza nabi ntazi icyo ugamije, nagira ngo nkubwire ko rwose nkiri igitonore (umukobwa w’uburanga ukiri muto) burangaza benshi".

Zari wavuze aya magambo agendeye ku mafoto ye ari hanze, asanzwe afite imyaka igera kuri 43. Afite abana batanu ariko ntabwo wabimenya ko afite iyo myaka yose kuko uburyo asanzwe agaragara mu mafoto no mu mashusho, bihabanye cyane n’imyaka afite kuko uba ubona akiri agakumi ko mu myaka ya 25 gusa.


Dore ifoto yabaye intandaro ya byose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa