addresiya
Kigali
startimes

Aaron Ramsey yatangaje ikintu gikomeye gifasha Cristiano Ronaldo gukomeza kuba umukinnyi wa mbere ku isi

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 April 2020 Yasuwe: 4457

Umunya Wales,Aaron Ramsey ukinira ikipe ya Juventus yatangaje ko rutahizamu Cristiano Ronaldo ari umwe mu bakinnyi beza ku isi kubera ukuntu akunda gutsinda ndetse n’imyitozo akora.



Mu kiganiro Ramsey yagiranye n’abafana be kuri Instagram,yavuze ko uyu munya Portugal ari umwe mu bakinnyi bez kurusha abandi ku isi kubera ukuntu akunda imyitozo ndetse n’umutima wo gutsinda ahorana.

Ramsey yagize ati “N’umukinnyi wihariye.niwe wa mbere ugera muri Gym.Ibintu byose aba ashaka kuba uwa mbere.

N’umutsinzi aba ashaka gutsinda buri mukino n’uw’agakipe gato,yarangiza agahita ajya kwitoza gutera imipira y’imiterekano no gutera amashoti akomeye.

Ntabwo nabona uko mbabwira ukuntu ari umukinnyi w’igitangaza.N’umwe mu bakinnyi b’abahanga cyane isi yagize.”

Mu cyumweru gishize,Cristiano Ronaldo yagaragaye ari muri stade ya Madeira ari gukoreramo imyitozo mu ibanga mu gihe abandi bakinnyi bari mu ngo zabo nkuko biteganwa n’amategeko.

Bamwe mu bayobozi ba Guverinoma ya Portugal barakariye uyu mukinnyi kubera ko yishe amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus muri iki gihugu.

Ushinzwe ubuzima mu gace ka Madeira witwa Pedro Ramos yagize ati “Cristiano Ronaldo nta burenganzira bwo kwitoza afite.Afite uburenganzira bwo kubaho nk’abandi baturage bose.Agomba kubahiriza amategeko nk’abandi bose.”

Amafoto ya Cristiano ari kwitoreza muri stade ya Madeira yatumye abategetsi b’iki gihugu barakara cyane ndetse biteza umwuka mubi.

Bwana Ramos yavuze ko ’Cristiano Ronaldo atigeze yica amategeko ya Coronavirus ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.

Yagize ati “Abantu bose bava mu nzu bakabikora gusa bagomba kwirinda kwegerana ndetse bakiha intera hagati yabo igihe bari gukora imyitozo. ’Cristiano Ronaldo yakoze ibyo twabonye.



Ukuntu Ronaldo akunda imyitozo byakoze ku mutima Ramsey

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Steven

    Christiano turakwemera uruwambere kwisi

    1 month ago

Inzindi nkuru

Komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA yateye utwatsi ibirego bya Gicumbi F.C na...

Komisiyo ishinzwe ubujurire mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda...
5 June 2020 Yasuwe: 415 0

Cristiano Ronaldo yabaye umukinnyi wa mbere wa ruhago utunze miliyari...

Ikinyamakuru Forbes cyatangaje ko kabuhariwe Cristiano Ronaldo ukinira...
5 June 2020 Yasuwe: 2082 0

Minisiteri ya Siporo yakomoreye imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...

Minisiteri ya Siporo yatangaje ko imwe mu mikino ikinwa abantu bategeranye...
5 June 2020 Yasuwe: 1767 0

FERWAFA yatumiye abanyamuryango bayo bose mu nama yo kugabana...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryandikiye...
4 June 2020 Yasuwe: 1588 0

Kiyovu Sports yasinyishije umukinnyi Ngendahimana uri mu beza bakina hagati...

Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze kugura umwe mu bakinnyi beza cyane bakina mu...
3 June 2020 Yasuwe: 1693 0

Abakinnyi 5 ba FC Barcelona basanganwe Coronavirus bigirwa ibanga...

Radio ikomeye yo mu mujyi wa Catalonia yitwa RAC1 yemeje ko abakinnyi 5...
2 June 2020 Yasuwe: 2421 0