Kigali
dnd

Abafana ba Arsenal batutse cyane rutahizamu Aubameyang ubwo yari atashye iwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 October 2019 Yasuwe: 4601

Rutahizamu wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari atashye mu rugo ku cyumweru nyuma y’umukino Arsenal FC yanganyijemo na Crystal Palace ibitego 2-2,ahura n’abafana bayo baramutuka cyane.Pierre-Emerick Aubameyang yibasiwe n’aba bafana ubwo yahagararaga mu muhanda kubera akajagari kari mu muhanda wa London wari wuzuyemo imodoka nyinshi.

Aba bafana ba Arsenal begereye Aubameyang bamubwira ko bishyura ibihumbi bibiri by’amapawundi buri mwaka ku itike yo kwinjira kuri stade ariko bareba umukino w’umwanda.

Umwe yegereye Aubameyang yagize ati “Ibihumbi 2 by’amapawundi ku mwaka ariko tukareba umwanda.”

Akimara kubwira uyu rutahizamu yahise amutuka igitutsi kibi cyane ku babyeyi.

Undi yagize ati “Abantu bishyura 1800 cy’amapawundi ku itike y’umwaka…Nibo babashyigikira.”

Abafana ba Arsenal bafite agahinda kenshi kubera umusaruro mubi wa Unai Emery ndetse na Granit Xhaka uherutse kubatuka ku babyeyi ku cyumweru ubwo bamukomeraga bamuziza kwitwara nabi.

Amashusho y’aba bafana bari kwibasira Aubameyang yakwirakwije mu binyamakuru no ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mukinnyi yari atashye mu rugo iwe atwaye imodoka ye ihenze cyane ya chrome Lamborghini Aventador.Abafana ba Arsenal bahohoteye Aubameyang

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

KNC yatangaje ibanga rikomeye umutoza Maso yamenye ku mukino wa Rayon...

Umushoramari akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yafashe...
22 January 2020 Yasuwe: 325 0

Frank Lampard yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be bananiwe gutsinda...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yarakariye cyane abakinnyi be bitwaye nabi...
22 January 2020 Yasuwe: 557 0

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe 2 yo muri EAC mu gushaka itike yo...

Amavubi y’u Rwanda yisanze mu itsinda E mu gushaka itike yo kwerekeza mu...
21 January 2020 Yasuwe: 1669 0

Rayon Sports yasinyishije umunya Cameroon ukina asatira [AMAFOTO]

Ikipe ikomeje gahunda yo kwiyubaka aho yasinyishije amasezerano y’ imyaka 2,...
21 January 2020 Yasuwe: 3093 0

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera zicakirane

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Ubutwari rizakinwa n’amakipe ane ya...
21 January 2020 Yasuwe: 3267 1

Jose Mourinho yari agiye kurwana n’umwe mu bakinnyi atoza mu ikipe ya...

Hashize igihe gito umutoza Jose Mourinho agizwe umutoza wa Tottenham ariko...
21 January 2020 Yasuwe: 3760 0