skol
fortebet

Abafana ba Arsenal bibasiye umutoza Emery bamusaba kwegura vuba na bwangu

Yanditswe: Thursday 14, Nov 2019

Sponsored Ad

Abafana ba Arsenal batishimiye uko umutoza wabo ari kwitwara,bamusanze ku rukuta rwe rwa Twitter batangira kumutuka ndetse bamusaba ko yakwegura vuba na bwangu cyangwa se ubuyobozi bukazamwirukana.

Sponsored Ad

Nyuma y’ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ashimira rutahizamu David Villa ugiye gusezera ku mupira,Unai Emery yakiriye ubutumwa bw’abafana ba Arsenal bamututse bamusaba ko yakwegura cyangwa se akazirukanwa nabi kubera umusaruro muke.

Emery watoje David Villa muri Valencia hagati ya 2008 kugeza 2010 mbere y’uko yerekeza muri FC Barcelona,yamwandikiye ubutumwa bwo kumushimira ibyo yakoze cyane ko yatangaje ko agiye kuwureka mu myaka ye 37,ariko mu bitekerezo abafana ba Arsenal batanze nta numwe wamushimiye iki gikorwa ahubwo bamututse cyane.

Mu butumwa bwinshi aba bafana benshi bageneye umutoza wabo hagaragayemo amagambo ngo “genda”, “Sezera ku butoza n’irivuga ngo “hanze”.

Kuva mu kwezi kwa Nzeri ntabwo Arsenal irabasha kwegukana amanota 3 muri Premier League ariyo mpamvu abafana bashaka ko uyu mutoza yabavira mu ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa