skol
fortebet

Abafana ba Chelsea basabiye umusifuzi David Coote ikarita itukura nyuma yo gutega umukinnyi wabo Mount [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 25, Jan 2021

Sponsored Ad

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo,abafana ba Chelsea basabye ko umusifuzi witwa David Coote wabasifuriye ku mukino wa FA Cup bakinnye na Luton Town nawe akwiriye guhabwa umutuku kubera ukuntu yateze umukinnyi Mason Mount akikubita hasi ntabashe gutsinda.

Sponsored Ad

Aba bafana bavuze ko uyu musifuzi yazibiye bikomeye Mount bigatuma adatsinda kurusha uko bamwe muri ba myugariro babigenza.

Abafana ba Chelsea bavuze ko Bwana Coote arusha kugarira bamwe muri ba myugariro bo mu Bwongerezaariyo mpamvu FA ikwiriye kureba ibyo yakoreye Mount nawe ikamuha ikarita y’umutuku.

Chelsea yasezereye iyi kipe ya Luton Town iyitsinze ibitego 3-1 byose byatsinzwe na Tammy Abraham ikatisha itike yo guhangana na Barnsley mu cyiciro cya 5 muri FA Cup.

Uku gutsinda kwagabanyije igitutu ku mutoza wa Chelsea,Frank Lampard umaze iminsi mu mazi abira kubera gutsindwa umusubirizo.

Umusifuzi Coote yashatse guhindukira ngo arebe aho umupira wari uri ariko atega Mount atabishaka ariyo mpamvu abafana ba Chelsea bacitse ururondogoro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa