skol
fortebet

Abafana ba Rayon Sports bamaze gukusanya miliyoni 2.644.618 FRW mu minsi 4 ....biyemeje gushaka 20

Yanditswe: Monday 23, Mar 2020

Sponsored Ad

Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwishakamo ubushobozi bwo gufasha ikipe yabo muri ibi bihe bibi isi yose yugarijwe na Coronavirus yatumye gahunda zose zirimo n’iz’imikino zihagarara.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho perezida w’iyi Kipe, Munyakazi Sadate,asabye abafana kugoboka ikipe yabo ya Rayon Sports muri ibi bihe itari kwinjiza kubera Coronavirus,umunsi wa mbere warangiye bitanze amafaranga y’u Rwanda 1.045.752.

Ku munsi wa kabiri bagize ikibazo cya tekinike aho boherezaga amafaranga kuri *610# system iza kuvaho gusa nyuma byaje gukunda bakusanya 1.914.599frw.
Ku munsi wa 3,abakunzi ba Rayon Sports bafite intego yo kugeza kuri miliyoni 20 FRW, babashije gukusanya 2.475.604 FRW.

Abinyujije kuri Twitter,kuri uyu wa Mbere Perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yatangaje ko abafana bakomeje imihigo aho ku munsi wa Kane bakusanyije 2.644.618 FRW.

Yagize ati “Umunsi wa Kane wo gutera inkunga Équipe yacu duhereye ku giceri cy’i 100 ubu tugeze kuri 2.644.618frw yose hamwe, urugendo ni rwa rundi ni ukugeza kuri 20millions.Ndashimira abamaze kugira icyo bakora kandi rwose nubwo turi mu bihe bigoye ariko birashoboka na Rayon ni iyacu.”

Kimwe mu bibazo byakomeje kugarukwaho na benshi mu bakunzi b’iyi kipe baba hanze,nuko batabona uburyo bwo gutanga inkunga yabo gusa Perezida Sadate yababwiye ko bari kubikoraho mu minsi iri imbere bazababwira uko babigenza.

Rayon Sports ntirahemba ukwezi kwa Kabiri nkuko Perezida Munyakazi yabitangarije bamwe mu bakunzi ba ruhago muri group imwe ya Whatsapp imwe aheruka kuganira nayo.

Ibitekerezo

  • Turakomeza gutera inkunga ikipe yacu ubuzima bukomeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa