skol
fortebet

Abakinnyi b’Amavubi bahawe nimero bazambara muri #TOTALCHAN2020

Yanditswe: Saturday 16, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo I Douala muri Cameroun aho izakinira imikino ibanza yo mu itsinda C iherereyemo,hamwe na Uganda,Togo na Morocco.

Sponsored Ad

Ku munwi w’ejo ku wa Gatanu, imyitozo bayikoreye ku kibuga gito cya Stade de la Réunification bazakiniraho imikino ibiri ya mbere.

Mu kiganiro Sugira Ernest yagiranye n’itangazamakuru, yatangaje ko kugeza ubu ikipe ihagaze neza, akaba yumva hari icyizere ko bakwitwara neza, gusa anavuga ko bazi ko hari umwenda bafitiye abanyarwanda kandi bagomba kubaha ibyishimo

Yagize ati “Duhagaze neza kuva twagera hano umwuka ni mwiza, n’abari bafite imvune urabona ko bagarutse. Tugiye gukina n’ikipe tuzi ko itazatworohera, twarebye imikinire yayo tubona n’ikipe ikinana imbaraga.

Turi mu itsinda rikomeye ririmo Maroc yatwaye igikombe, ririmo umuturanyi, ariko natwe ntitworoshye, turi igihugu gikomeye, dufite amahirwe nka 75% yo kuzamuka nituramuka dutsinze Uganda.

Abatadufitiye icyizere bagomba kukitugirira kuko igihugu ni icyacu, ikipe y’igihugu ni iyabo ibyiza tugomba kubisangira, ibibi tukabisangira, igihe kirageze ngo natwe tubihindure tubahe ibyiza nk’uko babikeneye banabikumbuye nk’uko bahoze banabiririmba mu bihe byashize, navuga ko turi mu nzira nziza zo kubikosora."

Kuri uyu wa Gatandatu,abakinnyi bose b’Amavubi bongeye bapimwa icyorezo cya Covid-19 cyane bagiye muri Cameroon ari bazima.

Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2020) yatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 16 Mutarama. Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatandatu rizabera muri Cameroun kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021.

Umukino wa mbere w’u Rwanda uzaba ku wa Mbere tariki ya 18 Mutarama saa tatu z’ijoro, ruhura na Uganda kuri Stade de la Réunification y’i Douala mu gihe kuwa 22 Mutarama ruzakina na Maroc kuri icyo kibuga mbere yo guhura na Togo kuwa 26 Mutarama kuri Stade de Limbé/Buea.

Nimero abakinnyi bose uko ari 30 bahawe:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa