skol
fortebet

Abakinnyi ba Arsenal bemerewe akayabo k’amafaranga mu gihe kizaza bituma bemera kugabanya umushahara

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

Hashize iminsi abakinnyi ba Arsenal batameranye neza n’ubuyobozi bw’ikipe kubera ko bwabasabaga kugabanya umushahara kugira ngo burebe ko bwagabanya ibihombo ikipe yatewe na Coronavirus gusa bashyize barabyemera nyuma y’aho bemerewe ibya mirenge nibaramuka babonye itike ya UEFA Champions League.

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Arsenal bemeye kugabanya umushahara wabo angina na 12.5 ku ijana nyuma y’aho ubuyobozi bwabo bwemeye ko buzabasubiza menshi nibaramuka babonye itike ya Champions League 221-2022.

Abakinnyi ba Arsenal babwiwe ko buri wese azahabwa agahimbazmusyi k’ibihumbi 100 by’amapawundi nibabona itike ya Champions League y’umwaka utaha.

Kuwa Gatatu w’iki cyumweru nibwo abakinnyi bemeya ko bagiye kugabanya umushahara wabo mu mezi 12 ari imbere.

Aba bakinnyi babwiwe ko kugabaya umushahara bizafasha ikp kongera kwiyubaka,ariko babanza kubyanga cyane ko bashyigikiwe n’amashyirahamwe arengera abakinnyi.

Premier League yari yasabye abakinnyi bose kugabanya 30% kugira ngo azahabwe abaganga bo mu Bwongereza [NHS]ariko abareberera abakinnyi bavuga ko uburyo bw’imisoro bwa NHS.

Ikipe ya Arsenal yavuze ko umuherwe wayo Stan Kroenke yiyemeje kongeramo amafaranga kugira ngo ive mu bihe bibi byatewe na COVID-19.

Mu minsi ishize abakinnyi b’ikipe ya Arsenal barakajwe cyane n’ubusabe bw’abayobozi babo babegereye bakababwira ko bifuza ko bazagabanya umushahara wabo mu gihe cyose bazaba bananiwe kubona itike yo kwerekeza mu irushanwa rya UEFA Champions League.

Kimwe n’andi makipe,Arsenal irifuza kwirwanaho ngo irebe ko yagabanya ibihombo bikomeye yatewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Abayobozi ba Arsenal barifuza ko abakinnyi bazemera kugabanya umushahara kugira ngo igihombo kitazaba cyinshi mu mwaka w’imikino utaha cyane ko ngo baramutse basubiye muri Champions League nibura hari icyo basarura.

Ikipe ya Arsenal iherutse gutangaza muri Gashyantare ko yahombye akayabo ka miliyoni 27,1 z’amapawundi angana na 25 ku ijana aturuka ku mikino bakura ku kibuga.

Arsenal irifuza kugabanya umushahara ihemba ku mwaka wa miliyoni 230 z’amapawundi gusa ngo aba bakinnyi bakoze cyane bakajya muri UEFA Champions League byaramira ubukungu bw’ikipe.

Ikinyamakuru The Telegraph cyavuze ko Arsenal yiteguye kugabanyiriza imishahara abakinnyi bayo nibatabasha kwerekeza muri Champions League gusa benshi babyamaganiye kure.

Ikipe ya Arteta iri ku mwanya wa 09 wa shampiyona n’amanota 40 aho irushwa amanota 8 na Chelsea ya 4 gusa iramutse ibaye iya 5 yakwerekeza muri Champions League kubera ko Manchester City iri ku mwanya wa kabiri yahagaritswe.

Manchester United niyo iri kuri uwo mwanya wa 05 n’amanota 45 mu gihe Wolves na Sheffield United ziri kuyirya isataburenge kuko izirusha amanita 2 gusa.

Umuvugizi wa Arsenal yavuze ko nta bwumvikane buke buraba hagati y’abakinnyi n’ubuyobozi ku byerekeye kugabanya umushahara.

Abahagarariye abakinnyi b’amakipe yose mu Bwongereza banze icyifuzo cyatanzwe n’ubuyobozi bwayo bwo kugabanyiriza abakinnyi umushahara ku kigero cya 30% ariko hari abakinnyi bishyize hamwe biyemeza gukusanya amafaranga yo gufasha abaganga bo mu Bwongereza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa