skol
fortebet

Abakunzi ba ruhago bashushanyije mu buryo budasanzwe igitego Cristiano Ronaldo aherutse gutsinda yagurutse mu kirere nk’indege [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 20, Dec 2019

Sponsored Ad

Abakunzi ba ruhago hirya no hino ku isi bagiye ku mbuga nkorambaga zabo bashushanya igitego Cristiano Ronaldo aherutse gutsinda Sampdoria mu buryo budasanzwe aho bamwe berekanye yagiye hejuru cyane mu bicu,abandi berekana yaringaniye n’indege iri mu kirere cyane.

Sponsored Ad

Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera umutwe yateye ikipe ya Sampdoria asimbutse mu kirere agera muri metero 2.6.

Ronaldo yageze mu kirere arahahagarara ahamara isegonda rimwe n’igice ategereza umupira arangije awutera umutwe werekeza mu rushundura.

Kugeza n’ubu benshi ntibariyumvisha ukuntu umuntu yasimbuka akazamuka akagera ku ntera nk’iyo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yagezeho,aho bamwe bahise batangira kumwita ikivejuru.

Mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza nibwo Ronaldo yateye uyu mutwe utangaje ubwo Juventus yatsindaga Sampdoria ibitego 2-1 muri Serie A.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa