skol
fortebet

Akayabo Cristiano Ronaldo aha umukunzi we buri kwezi ngo yinezeze kamenyekanye

Yanditswe: Monday 24, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Juventus, Cristiano Ronaldo,yongeye kuvugwa cyane mu binyamakuru kubera akayabo k’amapawundi aha umukunzi we Georgina Rodriguez buri kwezi kugira ngo yinezeze.

Sponsored Ad

Umuntu umwe yavuze ko gusa neza k’umugore bigaragaza ingano y’ikofi y’umugabo we ariyo mpamvu buri kwezi umukinnyi Cristiano Ronaldo aha umukunzi we akayabo ka miliyoni 80 FRW kugira ngo azikoreshe mu kwinezeza no kwita ku mubiri we ngo urusheho kwaka.

Ronaldo uhembwa akayabo ka miliyoni 28 z’amapawundi ku mwaka muri Juventus,buri kwezi aha umukunzi we Georgina ibihumbi 80 by’amapawundi yo gushora mu kwiyitaho no kwinezeza.

Rodriguez na Ronaldo bafitanye umwana w’umukobwa ariko anamufasha kurera abandi bana 3 uyu mukinnyi yabyaye hakoreshejwe uburyo bwo guhuza intanga bakazitera umuntu akabyara.

Amamiliyoni Ronaldo yinjiza buri munsi atuma benshi bemeza ko umuryango we uri mu miryango ibayeho mu buzima buhenze cyane ku isi.

Mu minsi ishize benshi batunguwe n’ukuntu ku isabukuru ya Cristiano Ronaldo y’imyaka 35 yahawe impano y’imodoka ihenze cyane ya Mercedes G-Wagon ifite agaciro k’ibihumbi 93,000 by’amapawundi n’uyu mukunzi we babana I Turin.

Aba bombi bakunze kugaragara bambaye imikufi ihenze cyane n’amasaha y’akataraboneka ndetse inshuro nyinshi baba bari mu bwato mu ndege no mu mahoteli ahenze cyane.

Rodriguez ubu winjiza ibihumbi 6600 kuri buri kintu ashyize kuri Instagram, yahuye na Ronaldo muri 2016 atari umukire cyane kuko yakoraga mu iduka ricuruza imyenda n’ibindi bintu bya GUCCI ahembwa amapawundi asaga 9 ku isaha.

Ibitekerezo

  • Nibyo koko RONALDO arakize cyane.Afite amazu menshi,indege,imodoka zitabarika zihenze,etc...
    Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa