Kigali
dnd

Akayabo k’amadolari ikipe yo mu Bushinwa izaha Jules Ulimwengu kamaze kumenyekana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 24 October 2019 Yasuwe: 4613

Rutahizamu Jules Ulimwengu wari umaze igice cy’umwaka w’imikino mu ikipe ya Rayon Sports, agiye gusinyira ikipe yitwa Shaanxi Chang’an Atletic FC yo mu Bushinwa amasezerano y’umwaka umwe,izamuhemba ibihumbi 200 0000 by’amadolari ku mwaka.



Iyi kipe yo mu ntara ya Jilin yishimiye uyu mukinnyi nyuma yo kwitwara neza mu mwaka ushize w’imikino agatsinda ibitego bigera kuri 30 mu mikino 32.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarahisemo kugura amasezerano yari asigaranye muri Rayon Sports angana n’umwaka w’imikino. Barishyura iyi kipe ya Rayon Sports yakiniraga ibihumbi 55 000 by’amadolari.

Jules Ulimwengu wahesheje Rayon Sports igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino ushize,yagonzwe n’ikibazo cyo gutunga indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma adakinira Rayon Sports imikino ya mbere ya shampiyona.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble hitimana

    Muli ariya mafaranga bazamuha yakubakamo inzu nibuze 4 zigezweho.Azaba akize da!!
    Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu bumvira iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

    3 months ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe...
24 January 2020 Yasuwe: 2178 5

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro

Ku cyicaro cya FERWAFA habereye Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu...
24 January 2020 Yasuwe: 1435 0

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,biravugwa ko yatangiye gutakarizwa...
24 January 2020 Yasuwe: 2559 1

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Intwari uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira ishyirahamwe...
23 January 2020 Yasuwe: 5707 4

Haruna Niyonzima nyuma yo kuva muri AS Kigali yongeye guha ibyishimo...

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo...
23 January 2020 Yasuwe: 3445 0

Ikipe yo mu Misiri yaciye agahigo ko gusinyisha umukinnyi wa mbere ushaje...

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro ya gatatu yitwa 6th October Fc yaguze...
23 January 2020 Yasuwe: 2325 0