skol
fortebet

Amatsinda y’abafana ba Rayon Sports yiyemeje gutanga miliyoni 13 FRW mu cyumweru kimwe

Yanditswe: Wednesday 30, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 29 Nzeri 2020 nibwo komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yagiranye inama n’abayobozi b’amatsinda y’abafana(Fan Clubs), bemera ko bitarenzie tariki 05 Ukwakira bazaba batanze miliyoni 13,150,000 Frw.

Sponsored Ad

Muri iyi nama yari ikenewe na benshi mu bakunzi ba Rayon Sports,Murenzi Abdallah perezida w’inzibacyuho yababwiye ko Rayon Sports igomba kubeshwaho n’abakunzi bayo nk’ibisanzwe bituma nabo biva inyuma biyemeza gukusanya miliyoni 13.

Abayobozi b’amatsinda ya Rayon Sports agera kuri 40 ni yo yitabiriye iyi nama, bakaba baremeye ko mu rwego rwo gufasha ikipe kwiyubaka bagiye gutanga miiliyoni 13,150,000 Frw, akazatangwa bitarenze ku wa 5 Ukwakira 2020.

Aya mafaranga akaba azunganira mu kugura abakinnyi babiri b’abanyamahanga, aho iyi kipe iteganya kubagura akayabo ka miliyoni 32 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibindi bemeranyijwe muri iyi nama, harimo gufatanya mu byiza, ibyago no kwirinda icyabatandukanya, ni mu gihe ibibazo byo byahawe umurongo wo gukemurwamo.

Hemejwe ko bakomeza kuba hafi ikipe hashakwa ibisubizo bitandukanye mu buryo burambye no gukora ibishoboka byose bagatera inkunga ikipe mu buryo bwihuse.

Mu kiganiro Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sports yagiranye na Radio 10 ku wa Mbere,Perezida Murenzi yavuze ko umutoza Guy Bukasa yifuza abakinnyi bakomeye kugira ngo atware igikombe,ariyo mpamvu hakenewe miliyoni 80 FRW zo gushora ku isoko.

Murenzi yagize ati “Mu ihererekanyabubasha,twabwiwe ko hari abakinnyi 43 barimo 33 bo mu ikipe ya mbere n’abandi 10 bakiri bato.Abakinnyi bari ku rwego rwa Rayon Sports ni 50%.Dukeneye miliyoni 80 FRW zo kugura abakinnyi bashya.”

Perezida Murenzi yavuze ko umutoza Guy Bukasa ari ku rwego rwa Rayon Sports kuko bagiranye ibiganiro akabereka icyerekezo kizima yifuza gukoreramo ndetse akanabaha inama zikomeye z’uko bakubaka ikipe itajegajega.

Murenzi yavuze ko bifuza gukora ibishoboka byose kugira ngo bamuhe ibyo yifuza hanyuma bazamusabe umusaruro mu kibuga.

Amakuru aravuga ko rutahizamu witwa Deo Kanda wakinnye muri Simba SC na TP Mazembe afite amahirwe menshi yo gusinyira Rayon Sports bigendanye n’uko ibiganiro yagiranye n’umutoza Guy Bukasa byagenze,gusa imbogamizi ihari n’uko ari kwifuza kugurwa amafaranga menshi n’umushahara uhanitse.

Uyu mukinnyi, bivugwa ko yifuza kugurwa miliyoni 25 z’amanyarwanda ndetse n’umushahara wa miliyoni imwe n’ibihumbi 200 Frw buri kwezi, gusa aya mafaranga ari kwaka ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bukaba butiteguye kuyamutangaho cyane ko mu mateka y’iyi kipe nta mukinnyi bari batangaho ako kayabo kugirango bamusinyishe.

Hari abandi bakinnyi 2 b’abanyamahanga bivugwa ko Rayon Sports iri mu biganiro nabo kugira ngo baze kuyifasha guhangana na APR FC yiyubatse bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa