skol
fortebet

APR FC ishobora kurarana igikombe cya shampiyona 2023/2024

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uyu munsi, Ikipe y’Ingabo z’Igihugu APR FC nitsinda AS Kigali mu mukino w’ikirarane w’umunsi wa 26 wa Primus National League irahita yegukana igikombe, kiza kuba igikombe cya 22 yaba yegukanye.

Sponsored Ad

Kuri ubu, APR iyoboye Shampiyona n’amanota 59, irusha amanota 11 Rayon Sports ya kabiri mu gihe hasigaye imikino ine.

APR FC itsinze yagira amanota 62 ikarusha Rayon Sports amanota 14 kandi hasigaye imikino 4 ingana n’amanota 12.

Ni mu gihe kunganya byayiha amahirwe yo gutwara igikombe, ariko bigasaba gutegereza uko indi mikino izarangira kuko haba hasigayemo imibare igoye y’ibitego Rayon Sports yazatsinda.

Ku rundi ruhande,AS Kigali ni imwe mu makipe agora cyane APR FC kuko mu mikino 15 iheruka kuzihuza zombi, iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yatsinzemo ine, iy’Ingabo z’Igihugu itsinda itatu mu gihe zanganyije inshuro umunani.

APR iheruka gutsinda AS Kigali muri Shampiyona ku wa 23 Ukuboza 2018, ubwo yatsindaga ibitego 3-0. Muri uyu mwaka w’imikino, amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mikino ibanza.

APR FC yashinzwe mu 1993, igatangira guhatana muri Shampiyona nyuma y’imyaka ibiri, ni yo imaze kwegukana ibikombe byinshi by’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru,aho kuri ubu ifite 21 ndetse igiye kwegukana icya gatanu yikurikiranya.

Kuri ubu, AS Kigali ni iya karindwi n’amanota 37 ndetse gutsinda byayihesha umwanya wa gatanu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa