skol
fortebet

APR FC yatangaje ahazabera umukino w’ishyiraniro uzayihuza na Rayon Sports n’ibiciro byo kwinjira

Yanditswe: Wednesday 18, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yemerewe kwakirira umukino w’umunsi wa 15 wa Shampiyona uzayihuza na Rayon Sports ku wa Gatandatu kuri Stade Amahoro ifite ubushobozi bwo kwakira hafi abantu ibihumbi 30.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri stade Amahoro I Remera aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 2000FRW,5000 FRW,10,000 FRW na 20,000FRW.

APR FC yasabye uyu mukino ko washyirwa kuri stade Amahoro,cyane ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryemeje ko uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izakira uyu mukino, iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34, aho irusha amanota atatu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Amakipe yose akomeje gukaza imyitozo kugira ngo kuwa 21 Ukuboza 2019 azahacane umucyo dore ko uyu mukino ariwo urebwa na benshi kurusha iyindi yose mu Rwanda.

Ibiciro byo kwinjira:

VVIP: 20,000 FRW
VIP: 15,000 FRW
Intebe z’icyatsi: 10,000 FRW
Intebe z’umuhondo: 5,000 FRW
Ahasigaye hose: 2,000 FRW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa