skol
Kigali
startimes

Arsene Wenger yatangaje ikipe yicuza kuba yaramushatse ngo ayitoze akabyanga

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 October 2019 Yasuwe: 3531

Umutoza Arsene Wenger watoje Arsenal imyaka 22 yose,yatangaje ko urukundo yakundaga iyi kipe yo mu majyaruguru rwamuhumye amaso bituma yanga akazi yahabwaga n’ikipe ya Real Madrid yari kumufasha gutwara ibikombe bikomeye.


Arsene Wenger yabwiye Bein Sports ko Real Madrid yamushatse inshuro nyinshi ariko yanga kuyerekezamo ariyo mpamvu yicuza cyane kuko ngo nibura yari gutwara ibikombe birenze ibyo yatwaye by’umwihariko UEFA Champions League.

Yagize ati “Nicuza ko naguranye imbaraga zo gutsinda izo kuba umwizerwa cyangwa se icyifuzo cyo kubaka ikipe nari mfitemo ijambo.Kubaka ikipe ubwo twubakaga stade nabiguranye kuba najya ahandi heza hari kumfasha gutwara ibikombe ndetse ubuyobozi ntibunshyirireho imipaka yo kugura abakinnyi.Ariko nishimira umwanzuro nafashe.”

Wenger yavuze ko rimwe na rimwe ajya yibaza niba imitoreze ye yari gukora muri Real Madrid,Ati “Kuva nkiri muto nakundaga gukora ibintu mu buryo nkunda gukoramo.Ubu ndibanza nti “Ese nari kubikora neza cyangwa oya?.Numva ko muri Arsenal ariho naboneye ibyo nari nkeneye mu buryo nifuzaga gukoramo.

Ni gute nari guhindura nkajya mu ikipe isa n’ikomeye ariko ibamo kwishima guke,aho nari kuba mfite imbaraga nke ku ikipe [Muri Real Madrid].Niyemeje gukomeza kubaka inkuru y’urukundo rwanjye na Arsenal.”


Wenger yanze gutoza Real Madrid yarimo ibihangange bizwi ku isi yose

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Lionel Messi yavuze impamvu ikomeye yatumye atesha umutwe FC Barcelona mu...

Rutahizamu akaba na kapiteni wa FC Barcelona,Lionel Messi,yatangaje ko...
30 September 2020 Yasuwe: 1915 0

FERWAFA yamenyesheje amakipe yose ibyo asabwa mbere yo gutangira...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA],ryandikiye...
30 September 2020 Yasuwe: 793 0

Frank Lampard yatukanye bikomeye na Jose Mourinho wamutoje igihe...

Umutoza Frank Lampard wa Chelsea yaraye agaragaye atukana bikomeye na Jose...
30 September 2020 Yasuwe: 1895 0

Amatsinda y’abafana ba Rayon Sports yiyemeje gutanga miliyoni 13 FRW mu...

Ku munsi w’ejo tariki ya 29 Nzeri 2020 nibwo komite y’inzibacyuho ya Rayon...
30 September 2020 Yasuwe: 899 0

Myugariro wa Tottenham yavuye mu kibuga umukino utarangiye ajya mu...

Umutoza Jose Mourinho uhorana udukoryo twinshi yakurikiye myugariro we Eric...
30 September 2020 Yasuwe: 1915 0

APR FC yapimishije abakozi bayo bose icyorezo cya COVID-19 mbere yo...

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC...
29 September 2020 Yasuwe: 1058 0