skol
fortebet

Aubameyang yatigishije imbuga nkoranyambaga kubera ifoto yashyize hanze ari hagati y’imodoka ze zihenze cyane [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 23, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu w’ikipe ya Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram yongera kumurikira abafana be imodoka ze zihenze cyane yaguze mu mafaranga akorera mu mupira w’amaguru.

Sponsored Ad

Pierre-Emerick Aubameyang bivugwa ko agiye kongera amasezerano muri Arsenal,n’umwe mu bakinnyi bafite imodoka zihenze ku isi ndetse buri bwoko bw’inziza isohotse aba uwa mbere mu kuyitunga.

Pierre-Emerick Aubameyang atunze imodoka z’amoko yose zirimo Lamborghini, Porsche Ferrari, Audi na Aston Martin,kandi ngo zose zifite amoko atandukanye.

Hari amakuru yavuze ko ubwo yavaga muri Dortmund yerekeza muri Arsenal muri Mutarama 2018,yabuze aho aparika imodoka ze mu nyubako yari yaguze biba ngombwa ko azikodeshereza parking kuri hoteli imwe yo mu mujyi wa London.

Imodoka ze 3 mu zo yerekanye zisize irangi rya zahabu,mu gihe izindi zisize umuringa ari nako zishashagirana.

Abafana benshi ba Arsenal babwiye uyu rutahizamu ko atsinda mu Nguni zose zitandukanye ariko agomba gusinya amasezerano mashya agakomeza kubaha ibyishimo.

Kapiteni wa Arsenal, Pierre-Emerick Aubameyang,arifuzwa na buri mufana w’iyi kipe ngo yongere amasezerano cyane ko mu myaka 2 ishize amaze gutsindira iyi kipe ibitego birenga 50 anayihesha na FA Cup.

Mu minsi ishize,amakuru yavuze ko uyu rutahizamu yemeye kongera amasezerano y’imyaka 2 yiyongera ku mwaka asigaranye ikaba 3 aho yemerewe guhembwa ibihumbi 250 ku kwezi.

Kugeza ubu,uyu rutahizamu yavuze ko ari mu gihirahiro yibaza aho amasezerano yaheze kandi barumvikanye gusa yemeje ko inkuru nziza ishobora gutaha mu mitima y’abafana mu minsi mike.

Ubwo yari mu kiganiro cyari Live kuri Instagram n’umuvandimwe we Willy, Aubameyang yagize ati “Buri wese arerekana ikaramu n’urupapuro ariko njyewe ntabwo ndahabwa impapuro muvandimwe.”

Nubwo aya magambo yasaga nakura umutima abafana, Aubameyang yababwiye ko bidatinze bashobora kumva inkuru nziza.

Ati “Mugire ijoro ryiza,mwishime kandi twizere ko hari amakuru meza azagera kuri buri wese.”

Umunyabigwi wa Arsenal,Ian Wright nawe yasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kugira vuba bagasinyisha iki gikurankota mu gutsinda ibitego aho yanikoreye amasezerano yo gusinya kuri Twitter.

Kuva yagera muri Arsenal muri mutarama 2020 avuye muri Borussia Dortmund, Aubameyang amaze kuyitsindira ibitego 70 mu mikino 106 yakinnye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa