skol
fortebet

Bashiki ba Cristiano Ronaldo bibasiye umutoza Maurizio Sarri wamusimbuje avuga ko afite imvune

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Katia Aveiro n’umuvandimwe we Elma,bibasiye umutoza Maurizio Sarri utoza Juventus uherutse gusimbuza musaza we ku munota wa 55 mu mukino baheruka gukina na AC Milan akanavuga ko afite imvune.

Sponsored Ad

Katia Aveiro ukunda kwibasira abantu bose batemeranyije na musaza we Cristiano Ronaldo,yagiye kuri Instagram asaba umutoza Sarri wa Juvetus kutivanga mu kazi ka musaza we.

Uyu mugore yatangaje ibi nyuma y’aho Cristiano Ronaldo atsindiye ibitego 3 mu mukino wahuje Portugal na Lithuania aho yagaragaje ko uyu musaza we ahagaze neza.

Katia yabwiye Maurizio Sarri ati “Wimuvangira.”Hanyuma undi mushiki wa Cristiano Ronaldo witwa Elma yagize ati “Imana ntabwo itsindwa.Ameze neza,none n’iki?”

Umutoza wa Portugal witwa Fernando Santos yabwiye abanyamakuru ko Ronaldo ameze neza cyane ndetse agomba gukina imikino yose ya Portugal.

Ronaldo umaze gutsinda igitego kimwe muri Serie A uyu mwaka,aherutse gutsinda igitego cya 98 mu ikipe ya Portugal ndetse yujuje n’ibitego 700 mu gihe amaze akina.


Bashiki ba Ronaldo basabye Sarri kureka kumwivangira mu kazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa