skol
fortebet

Champions League: Bayern Munich yandagarije Chelsea FC ku kibuga cyayo ,FC Barcelona irarusimbuka

Yanditswe: Wednesday 26, Feb 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC yahuye n’iminota 45 mibi cyane mu mateka yayo, kuko mu gice cya kabiri cy’umukino ubanza wa 1/16 cy’irangiza cya UEFA Champions League yanyagiriwe mu rugo na Bayern Munich ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Imbere y’abafana bayo ku kibuga cya Stamford Bridge,Chelsea FC yanyagiwe ibitego 3-0 na Bayern Munich bituma amahirwe yo kugera muri ¼ cy’irangiza ayoyoka.

Chelsea FC yari idafite kizigenza wayo mu kibuga hagati,N’golo Kante wavunitse,yaje muri uyu mukino ifite gahunda yo kuzibira impande za Bayern zikomeye cyane aho umutoza Frank Lampard yakinishije ba myugariro 5 bose.

Mu gice cya mbere Bayern yarushije ikipe ya Chelsea FC gusa ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonye arimo umupira Gnabry yahaye Muller awuteye umutwe ugarurwa n’umutambiko w’izamu.

Chelsea FC nayo yabonye uburyo bukomeye ubwo Mason Mount yasigaranaga n’umunyezamu Neuer agerageza kumuroba ariko umupira arawugarura usanga Barkley wenyine mu rubuga rw’amahina awuteye awushota umunyezamu uragaruka.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Mu gice cya kabiri ijuru ryagwiriye ikipe ya Chelsea FC kuko iyi Bayern nkuko isanzwe ibigenza ku makipe yo mu Bwongereza yaje yariye karungu ibitego birarumbuka.

Nkuko bisanzwe,Bayern ikunze kunyagira amakipe yo mu Bwongereza mu gice cya kabiri aho umu mwaka ushize yanyagiye Tottenham 7-2 birimo 5 yinjije mu gice cya kabiri ndetse yanabikoze Arsenal iyitsinda ibitego 5 muri 2017.

Bayern Munich yafunguye amazamu ku munota wa 51 ubwo Thiago yaherezaga umupira Lewandowski nawe awucomekera mu rubuga rw’amahina Serge Gnabry wahise atsinda igitego mu izamu ryari ririnzwe na Caballero.

Nk’ibisanzwe ku ikipe ya Bayern muri Champions,yahise itangira gusatira nk’itsinzwe igitego,yima umupira Chelsea kugeza ubwo iyitsinze igitego cya kabiri ku munota wa 54 nabwo gitsinzwe na Gnabry ku mupira mwiza yahawe nanone na Robert Lewandoaski.

Chelsea yabonye ko bikomeye itangira kugarira ariko Bayern yari yariye karungu igerageza kuyisatira ari nako ihusha ibitego birimo na kimwe cyagaruwe n’ukuboko ka myugariro wayo.

Lewandowski uzi gucaracara imbere y’izamu yaje kubona igitego cya 3 ku munota wa 76 ku mupira mwiza yacomekewe na Alphonso wazamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso ba myugariro babiri ba Chelsea bananirwa kumuhagarika atanga umupira mwiza cyane mu rubuga rw’’amahina.

Chelsea yahuye n’akaga gakomeye ubwo myugariro wayo Marcos Alonso yabonaga ikarita y’umutuku nyuma yo gukubita inkokora Robert Lewandowski ku munota wa 83.

Alonso yiyongereye kuri Jorginho nawe utazakina umukino wo kwishyura kubera ikarita y’umuhondo yahawe izamusibya.

Ku rundi ruhande, ikipe ya Napoli yari yakiriye FC Barcelona ku kibuga cyayo ariko birangira banganyije igitego 1-1.

Napoli niyo yafunguye amazamu ku munota wa 30 ibifashijwemo na Dries Mertens hanyuma Antoine Griezmann yishyurira FC Barcelona ku munota wa 57.

FC Barcelona yarangije umukino ari abakinnyi 10 kuko Arturo Vidal yahawe ikarita itukura nyuma yo guhabwa ikarita ya kabiri y’umuhondo ubwo yashyamiranaga na Mario Rui.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa