skol
fortebet

Cristiano Ronaldo yagiriwe inama itangaje n’inshuti ye ikina umukino w’iteramakofe

Yanditswe: Monday 16, Dec 2019

Sponsored Ad

Umurusiya witwa Khabib Nurmagomedov yagiriye inama inshuti ye Cristiano Ronaldo yo kureba kure agahitamo gusezera ku mupira w’amaguru agikunzwe kugira ngo atazasubira inyuma bikaba bibi.

Sponsored Ad

Khabib Nurmagomedov wamamaye mu mirwano ya UFC yabwiye Cristiano Ronaldo ko akwiriye gusezera ku mupira hakiri kare kugira ngo atazatakaza icyubahiro amaranye imyaka myinshi.

Uyu murusiya yavuze ko ku myaka ye 31 na 34 ya Ronaldo bakwiriye gutekereza ku gusezera kuko ngo ibihe byiza byabo byarangiye.

Yagize ati “Nta gahora gahanze.Ni byiza kugenda mu gihe cyiza.Iyo utabikoze ugenda hari abakiri bato bafite ubuhanga budasanzwe,bafite inyota yo kuba abanyabigwi.

Ronaldo afite imyaka ingahe?,34.Ku myaka 35 ntabwo azaba agifite imbaraga no gufata ibyemezo.Ntabwo bisaba kuba uri Ronaldo cyangwa Khabib,abantu baraza bagatwara umwanya wawe.Inama namugira nuko yasezera akimeze neza.”

Ronaldo afite icyifuzo cyo gukina kugeza ku myaka 40 gusa uko yitwara bituma benshi bavuga ko atazahageza cyane ko ubushobozi bwe bwo gutsinda ibitego butangiye kugabanuka.

Mu mwaka w’imikino ushize yatsinze ibitego 28 gusa ibintu yaherukaga mu mwaka wa 2008/2009 ubwo yari muri Manchester United.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa