Kigali
dnd

Cristiano Ronaldo yakoreye agashya mu kibuga nyuma yo gutsinda ibitego 3 wenyine

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 15 November 2019 Yasuwe: 3950

Cristiano Ronaldo waraye atsindiye Portugal ibitego 3 muri 6-0 batsinze Lithuania,yifatiye Selfie mu kibuga n’umufana waciye abashinzwe umutekano mu rihumye hanyuma ahoberana n’undi waje amusanga.



Cristiano Ronaldo waraye yujuje inshuro 55 atsinda ibitego 3 mu mukino,yafashije Portugal kwegereza umuryango uyinjiza mu mikino ya Euro 2020.

Nyuma yo kuva muri Juventus ashwanye n’umutoza Maurizio Sarri wamusimbuje ku munota wa 55,Cristiano Ronaldo yihojeje amarira atsinda ibitego 3 wenyine ikipe ya Lithuania ndetse yuzuza igitego cya 98 mu ikipe ya Portugal.

Ronaldo uri hafi kuzuza ibitego 100,yaraye atsindiye Portugal hat-trick ya 9 ndetse arashaka kuba umukinnyi wa kabiri utsindiye igihugu cye ibitego 100 inyuma y’umunya Iran witwa Ali Daei.

Ibinyamakuru byo hirya no hino byanditse ku rugwiro Ronaldo yakliranye aba bafana binjiye mu kibuga bitemewe n’ukuntu yiforozanyije nabo abishimiye.

Ronaldo yagaragarije isi yose ko umutoza Maurizio Sarri yamubeshyeye,kuko yavuze ko afite ikibazo cy’ivi ariyo mpamvu yamusimbuje.



Cristiano Ronaldo yanze ko abashinzwe umutekano basohora abafana binjiye mu kibuga atifashe Selfie nabo

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mohamed Salah yishongoye kuri Manchester United yabatesheje...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ikipe ya...
19 January 2020 Yasuwe: 395 0

APR FC y’abakinnyi 10 yananiwe gutsinda Etincelles FC bifasha Rayon Sports...

Igitego cya Etincelles FC ku munota wa nyuma cyatumye abafana n’abakinnyi ba...
18 January 2020 Yasuwe: 3022 0

Sefu yahishuye abatoza 3 adashobora kwibagirwa kandi azahora ashimira mu...

Niyonzima Olivier Sefu ukinira APR FC,avuga ko kuva yatangira ruhago hari...
18 January 2020 Yasuwe: 3564 0

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports...

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman,...
17 January 2020 Yasuwe: 3261 0

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 3228 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 6892 0