Kigali
dnd

Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu Maurizio Sarri atandukaniyeho na Allegri wabatozaga ubushize

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 22 October 2019 Yasuwe: 2065

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo yatangaje ko Juventus y’uyu mwaka ikomeye kurusha iy’umwaka ushize kuko ngo umutoza wabo mushya Maurizio Sarri abaha ubwisanzure cyane mu kibuga kurusha uko byari bimeze umwaka ushize Massimiliano Allegri abatoza.



Cristiano Ronaldo yavuze ko ikipe ya Juventus yazamuye urwego nyuma y’aho Maurizio Sarri aherewe akazi ko kuba umutoza wayo agasimbura Max Allegri.

Ronaldo watsinze ibitego 28 mu mwaka w’imikino ushize, yabwiye abanyamakuru mbere y’umukino wa UEFA Champions League Juventus ifitanye na Lokomotiv Moscow ko ikipe ihagaze neza kubera Sarri ubaha ubwisanzure mu kibuga.

Yagize ati “Kuva twatangira gukorana na Sarri twazamuye cyane urwego.Umwanya wanjye warahindutse.Nkunda kuba mu mpande zitandukanye mu kibuga aho numva meze neza.Nkunda ubwisanzure bwo gukina.

Tugomba guhangana cyane kugira ngo twongere twisubize shampiyona ariko tukagerageza gutwara Champions League.Iyo niyo ntego dufite.Umusaruro w’ubufatanye n’ingenzi.Ugereranyije nuko twakinaga ubushize,ubu dusigaye dukora uburyo bwinshi imbere y’izamu.Dusigaye tugumana umupira ndetse tugakoresha impande zitandukanye.Nishimiye uko ibintu bihagaze ubu hamwe n’umutoza mushya.Nishimiye ibyo tumaze kugeraho.”

Juventus iri kugerageza kureba uko yakongera gutwara UEFA Champions League iheruka mu mwaka wa 1996.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Xavi yavuze impamvu yanze gutoza ikipe ya FC Barcelona

Umunyabigwi Xavi Hernandez wakiniye igihe kinini FC Barcelona akayihesha...
17 January 2020 Yasuwe: 2385 0

Cristiano Ronaldo yafashwe nk’umuhanuzi kubera ibyo yabwiye mugenzi we...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,aravugwaho kuba yarafashe umwanya...
17 January 2020 Yasuwe: 4546 0

Mashami yongerewe igihe cyo gukomeza gutoza Amavubi

Minisiteri ifite Siporo mu nshingano zayo yakuye abakunzi ba Siporo mu...
16 January 2020 Yasuwe: 1663 0

Rutahizamu Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri Pisine ye...

Rutahizamu wa Liverpool,Roberto Firmino yiyeguriye Imana abatirizwa muri...
16 January 2020 Yasuwe: 3867 1

CAF yafashe umwanzuro ushobora kuzatuma Arsenal na Liverpool zirira ayo...

Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yamaze kwisubiraho...
16 January 2020 Yasuwe: 4642 0

Kwizera Pierrot yatsinzwe igeragezwa mu ikipe yo muri Ghana...

Umukinnyi wo hagati w’ikipe ya As Kigali,Kwizera Pierrot,utarayikinira...
16 January 2020 Yasuwe: 2055 0