skol
fortebet

Dagnogo yafashije Rayon Sports kwereka AS Kigali ko iyirusha kuba ubukombe

Yanditswe: Sunday 02, Feb 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu mushya wa Rayon Sports,Drissa Dagnogo, niwe watsinze igitego kimwe rukumbi cyabonetse mu mukino wa Gicuti wahuje iyi kipe ifite abafana benshi mu Rwanda na AS Kigali.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi ari kwitegura imikino y’igikombe cy’amahoro mu cyumweru gitaha,yipimye kuri iki cyumweru birangira Rayon Sports ariyo itahanye intsinzi y’igitego 1-0.

Aya makipe yombi yakinnye uyu mukino mu rwego rwo gutegura abakinnyi bayo bose cyane ko buri kipe yakinishije amakipe 2 mu bice byombi by’umukino.

Rayon Sports yatsinze igitego kuri penaliti yabonetse ku munota wa 51 ku ikosa Songayingabo Shaffy yakoreye kuri Sekamana Maxime mu rubuga rw’amahina, umunya Cote d’Ivoire Drissa Dagnogo ayinjiza neza.

Rayon Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatatu tariki ya 5 Gashyantare 2020, yakira Intare FC mu Gikombe cy’Amahoro mu gihe AS Kigali izakirwa na Kiyovu Sports ku wa Kabiri.

Ababanjemo ku mpande zombi:

Rayon Sports: Mazimpaka André, Habimana Hussein , Kayumba Soter, Iragire Saidi, Nizeyimana Mirafa, Iradukunda Eric, Mugheni Kakule Fabrice, Cyiza Hussein, Eric Rutanga Alba (c), Bizimana Yannick na Sugira Ernest.

AS Kigali: Ndayishimiye Eric Bakame , Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Nsabimana Eric Zidane (c), Rurangwa Mossi, Benedata Janvier, Ndekwe Félix, Rick Mba Martel, Kayitaba Bosco, Orotomal Alex na Songayingabo Shaffy.

Ibitekerezo

  • Felicitation kuri rayon sport nabonye ifite abakinnyi bakomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa