skol
fortebet

FC Barcelona yateje impaka ndende kubera umutoza ishaka gusimbuza Ernesto Valverde

Yanditswe: Saturday 11, Jan 2020

Sponsored Ad

Nkuko biri kugenda mu isi y’umupira w’amaguru y’ubu amwe mu makipe ari kwirukana abatoza bayo yarangiza akagirira icyizere abadafite ubunararibonye ariyo mpamvu FC Barcelona yatumye benshi bacika ururondogoro kubera ibivugwa ko ishaka guha akazi umunyabigwi wayo Xavi Hernandez utaratoza umukino n’umwe.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko nyuma y’aho ikipe ya FC Barcelona itsindiwe na Atletico Madrid ibitego 3-2 muri Super Cup,ubuyobozi bw’iyi kipe bwahuye na Xavi Hernandez bumusaba ko yabasinyira amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

FC Barcelona irifuza kwirukana Ernesto Valverde utagitanga umusaruro ikamusimbuza uyu mugabo wabakiniye hagati neza bikabahesha ibikombe bitagira ingano.

Nkuko AS ibitangaza,umuyobozi w’imikino wa FC Barcelona, Eric Abidal na CEO Oscar Grau baganiriye na Xavi utoza muri Qatar bagirana ikiganiro cy’amasaha 2 cyo kumuha akazi ko kuba umutoza mukuru w’iki kigugu.

Xavi naramuka yemejwe nk’umutoza mukuru wa FC Barcelona araba atsinze abarimo Ronald Koeman, Roberto Martinez na Thierry Henry bahabwaga amahirwe yo kubona aka kazi.

Ubuyobozi bw’ikipe ya Al-Sadd Xavi atoza,bwavuze ko aya makuru atabatungura ariko ngo ntayo bazi ndetse ngo uyu mutoza ashishikajwe no guhesha insinzi ikipe nk’ibisanzwe.

Iyi nkuru yo guha akazi Xavi yatunguye benshi mu bafana ba FC Barcelona aho bamwe bavuga ko nta bunararibonye afite bwo kuyobora iyi kipe itameze neza muri iyi minsi.




Xavi ashobora kugirwa umutoza wa FC Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa