skol
fortebet

Filimi Haruna Niyonzima yagaragayemo igiye gushyirwa hanze

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima yamaze kwinjira muri Cinema aho yagaragaye muri filimi yitwa Ring bisobanura “impeta” mu Kinyarwanda igiye gushyirwa hanze mu minsi iri imbere.

Sponsored Ad

Kapiteni Haruna wamamaye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda no muri Tanzania,azagaragara muri filime y’igiswayili igiye gusohoka yakiniwe muri Tanzania aho azaba ari umushurashuzi.

Haruna wakinnye muri iyi filimi ubwo yakinaga muri Simba SC,azagaragara ari umushurashuzi umugore we ahitemo kumuta yigire kwibera indaya.

Mu gace gato k’iyi filime kagiye hanze,Haruna wakinnye yitwa Daniel,umugore we aba avuga ko yafashe umwanzuro wo kumusiga akigendera kubera ubushurashuzi bwe bwamunaniye.

Umutoza w’igihugu Mashami Vincent,yaraye yemeje ko Haruna wari ufite ibibazo by’ibyangombwa yamaze kubibona ndetse nta gihindutse azakina umukino wa Ethiopia.


Haruna wakinnye umupira ku rwego rwo hejuru yinjiye no muri Cinema

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa