skol
fortebet

Floyd Mayweather niwe mukinnyi mu mikino yose winjije menshi mu myaka 10 ishize [URUTONDE]

Yanditswe: Wednesday 25, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Floyd Mayweather wasezeye ku mukino w’iteramakofe yakinnyemo imikino 50 akayirangiza adatsinzwe,niwe uyoboye abandi bakinnyi bose mu mikino itandukanye mu kwinjiza akayabo mu myaka 10 ishize.

Sponsored Ad

Floyd ukunda kwiyita The Money yasekeje benshi kubera ukuntu yanditse ku mbuga nkoranyambaga ze ko ashimira Cristiano Ronaldo na Lionel Messi bamukurikira kuri uru rutonde rwakozwe na Forbes.

Mayweather w’imyaka 42,yinjije akayabo ka miliyoni 915 z’amadolari muri iyi myaka 10 ishize yarwanyemo inshuro 10 ndetse akaba aheruka umukino mu myaka 2 ishize.

Floyd yasezeye kuri Boxing mu mwaka wa 2017 nyuma yo gupakira amakofe umunya Irlande Conor McGregor,mu mukino wamwinjirije akayabo ka miliyoni 300 z’amadolari.

Muri 2015, Mayweather yarwanye na Manny Pacquiao mu murwano wiswe uw’ikinyejana,wamwinjirije akayabo ka miliyoni 200 z’amadolari.

Izindi mirwano yarwanye irimo uwa ’Sugar’ Shane Mosley, Saul ’Canelo’ Alvarez na Miguel Cotto.

Ku mwanya wa 2 haje Cristiano Ronaldo winjije miliyoni 800 z’amadolari mu gihe Lionel Messi yinjije miliyoni 750 mu myaka 10 ishize


Urutonse rw’abakinnyi binjije akayabo mu myaka 10 ishize

Ibitekerezo

  • Birenze ukwemera !!! Abakinnyi nabo ni ba Millionaires USD.Ariko tujye twibuka ko UBUKIRE butatubuza kurwara,gusaza no gupfa.Niyo mpamvu niba dushaka Ubuzima bw’iteka muli Paradis,Yesu yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana" nkuko Matayo 6,umurongo wa 33 havuga,aho kwibera mu byisi gusa.Abantu iyo nama Yesu yasize aduhaye,azabazura ku Munsi w’Imperuka,abahe ubuzima bw’iteka nkuko yabyivugiye muli Yohana 6,umurongo wa 40.Ntimukishinge bariya bavuga ngo iyo dupfuye tuba twitabye imana.Ntabwo bihuye n’ibyo Bible yigisha.Ikizere cyonyine cy’umuntu upfuye cyo kuzongera kubaho,nta kindi uretse umuzuko wo ku munsi w’imperuka ubikiwe abapfuye bumvira imana kandi batibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa