skol
fortebet

Gicumbi FC yiyemeje kurega FERWAFA yayimanuye mu kiciro cya kabiri muri FIFA

Yanditswe: Saturday 06, Jun 2020

Sponsored Ad

Nyuma y’uko Gicucmbi FC ijuririye icyemezo cya Komite nyobozi cyo kuyimanura mu cyiciro cya kabiri yo na Heroes FC, ubu ngo ikipe ya Gicumbi igiye gukomereza mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, barenganurwe ku cyo bo bita akarengane bakorewe na FERWAFA.

Sponsored Ad

Mu bujurire amakipe yombi yatanze tariki ya 30 Gicurasi 2020, yasabye ko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyafashwe tariki ya 22 Gicurasi 2020, giteshwa agaciro, imikino yari isigaye igakinwa cyangwa hakongerwa amakipe y’icyiciro cya mbere akaba 18.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Kamena 2020, Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yateranye yiga ku bujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C.

Gicumbi F.C na Heroes F.C, bose bavuga ko impamvu zabo z’ubujurire ari zimwe zo kuba barafatiwe icyemezo cyo kumanuka mu cyiciro cya kabiri kinyuranyije n’amabwiriza n’inama zatanzwe n’inzego zikuriye umupira w’amaguru ku isi no mu Rwanda.

Komisiyo y’Ubujurire muri FERWAFA yari iyobowe na Bwana Kajangwe Joseph yemeje ibi bikurikira:

- Ko Ubujurire bwa Gicumbi F.C na Heroes F.C nta shingiro bufite.

- Ko icyemezo cya Komite Nyobozi ya FERWAFA cyo kuwa 22/05/2020 cyo kumanura mu cyiciro cya kabiri amakipe Gicumbi F.C na Heroes F.C kidahindutse.

’Turitabaza FIFA’

Antoine Dukuzumuremyi , umunyamabanga wa Gicumbi FC yatangarije Rwandamagzine.com dukesha iyi nkuru ko batari bucike intege ahubwo ngo bagomba kwitabaza urwego rukuru mu mupira w’amaguru , FIFA.

Ati " Tugiye kwandikira FIFA tuyimenyesha akarengana kacu, tunamenyeshe Minisiteri ya Siporo mu Rwanda. Turakomeza guharanira uburenganzira bwacu kuko tubona ko twarenganyije. FIFA niyo buriya izatanga umwanzuro w’uko bikwiriye kugenda."

’Hari itegeko ryahinduwe’

Antoine akomeza avuga ko mu gufata icyemezo hari ingingo Komite nyobozi ya FERWAFA ngo yagendeyeho ariko ibikora mu buryo bitemejwemo mu nteko rusange.

Ati " Muri 2018 hari ingingo inteko rusange yari yatoye iha uburenganzira Komite nyobozi gushyiraho amategeko y’amarushanwa ndetse no gufata ibyemezo...ubundi twari twavuze ko mbere yo gufata ibyemezo cyangwa gushyiraho amategeko bagomba kubanza kubaza abo bireba...kuba rero baraduhamagaje kandi ntibaduhe agaciro, ubwo bishe itegeko."

Yunzemo ati " Biregura, bo bavuze ko kuduhamagaza ntacyo byari bimaze ahubwo ngo kwari ukutugisha inama kuko ngo nubundi aribo bafite uburenganzira bwo gufata imyanzuro...Iyo ngingo y’uko bagomba kubaza abanyamuryango , bayikuye mu itegeko. Ibyo ni akarengane kuko uko abanyamuryango bayemeje siko bayanditse, bo babyanditse uko babishaka."

Antoine akomeza avuga ko kuba Komite nyobozi yarafashe icyemezo itabajije abo bireba ngo ni ukunyuranya n’amategeko.

Ati " Twari twarabahaye uburenganzira bwo gufata ibyemezo ariko babanje kubaza abo bireba, none bo bari kuvuga ngo ibyo batubajije mu minsi yashize, ngo kwari ukugisha inama kandi iyo ugisha inama, ntabwo ari ngombwa ngo ukurikize inama z’abo wabajije. Rero ni ukwica itegeko."

Tariki 22 Gicurasi 2020 nibwo Komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA yemeje ko APR FC ariyo yegukanye igikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka, Gicumbi FC na Heroes FC zimanuka mu cyiciciro cya kabiri.

Ishingiye ku bubasha bwayo nkuko bugaragara mu ngingo ya 33 ya ’status’ igenga FERWAFA, ishingiye kandi ku ngingo ya 28 y’amategeko agenga amarushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite nyobozi ya FERWAFA yemeje imyanzuro ikurikira:

- Hemejwe ko hakurikizwa imikino 23 ya Shampiyona yari imaze gukinwa kuko umunsi wa 24 utarangiye, APR FC yari iyoboye urutonde n’amanota 57 ikaba ariyo ihabwa igikombe cya Shampiyona 2019/2020.

- Hashingiwe ku munsi wa 23, Heroes FC yari ifite amanota 16 na Gicumbi ifite amanota 15 zamanutse mu cyiciro cya 2.

Ku birebana n’amakipe azazamuka mu cyiciro cya mbere, hemejwe ko hazakinwa imikino ya ’ Play-offs’ kugira ngo amakipe 2 azazamuka mu cyiciro cya mbere muri Season 2020/2021 amenyekane. Amakipe 4 ya mbere mu itsinda A n’4 ya mbere mu itsinda B niyo azakina iyo mikino.

Heroes FC yari imaze umwaka umwe mu cyiciro cya mbere mu gihe Gicumbi FC yazamutse mu cyiciro cya mbere mu 2013, ikaba yari ikimazemo imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa