skol
fortebet

Hamenyekanye akayabo k’amadolari Kobe Bryant yasize

Yanditswe: Tuesday 28, Jan 2020

Sponsored Ad

Mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 26 Mutarama 2020 mu Rwanda, bikaba ku manywa y’ihangu muri US nibwo indege ya kajugujugu yahitanye icyamamare Kobe Bryant wamamaye muri NBA mu gihe kingana n’imyaka 20 yose we n’abandi bantu 9 barimo umukobwa we Gianna.

Sponsored Ad

Kobe w’imyaka 41 watazirwaga Black Mamba yari afite ibikorwa butandukanye mu bucuruzi byamwinjirizaga akayabo k’amamiliyoni y’amadolari gusa we yari arajwe ishinga no kwigisha umukobwa we Gianna Basketball akazaba icyamamare muri WNBA.

Bryant yagiranye amasezerano y’imikoranire n’uruganda rwa Nike agitangira Basketball,bimufasha kwinjiza akayabo mu myaka 20 yayimazemo akinira Lakers.

Bryant yari afite kompanyi yitwa Bryant Stibel ikora iby’ikoranabuhanga,itangazamakuru n’ibindi, yari afatanyije na nyiri Web.com witwa Jeff Stibel ibarirwa agaciro ka miliyari 2.

Uyu mugabo watabarutse yari afite amashuli yigisha Basketball yari azwi nka Mamba Academies.

Mamba yakoranye n’ibigo bikomeye nka McDonald’s, Turkish Airlines, Sprite, Alibaba Group na Nintendo.

Ibinyamakuru byo muri US bivuga ko Mamba yari afite imitungo ifite agaciro ka miliyari 2 z’amadolari ariko ngo mu buzima bwe yakundaga ibintu 2: umuryango we na Basketball.Yasize umugore we Vanessa n’abakobwa 3.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa