skol
fortebet

Ibyishimo byabarenze-Abakinnyi ba Leverkusen bavuze amagambo akomeye nyuma yo kwegukana igikombe

Yanditswe: Monday 15, Apr 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza Xabi Alonso avuga ko uko yiyumva "birenze", nyuma yuko ikipe ye Bayer Leverkusen yegukanye igikombe cya mbere cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Budage (izwi nka Bundesliga) igisigaje imikino itanu itarakina.

Sponsored Ad

Yacyegukanye ku cyumweru nyuma yo kunyagira Werder Bremen ibitego 5-0.

Ku wa gatandatu, Bayern Munich yari yabaye ihagaritseho umunsi umwe ibirori byo kwishimira igikombe bya Leverkusen, ubwo Bayern yatsindaga Cologne, bigatuma Leverkusen iba itegereje.

Ariko byari ibyishimo byinshi kuri iyi kipe itozwa na Alonso, ubwo umukino warangiraga ku kibuga cyayo BayArena ku cyumweru.

Alonso, wamenweho inzoga nyuma y’iyo ntsinzi – bijyanye n’umugenzo wo mu Budage, yagize ati: "Tugomba kwishima no kubyizihiza uyu munsi [ejo ku cyumweru] hamwe n’imiryango yacu, inshuti n’abafana.

"Uyu ni umwaka wanjye wa mbere [wuzuye] w’imikino nk’umutoza, uko niyumva birarenze."

Penaliti ya Victor Boniface ku munota wa 25 yinjije Leverkusen mu mujyo wo gushaka intsinzi y’uwo munsi, nuko nyuma yaho Granit Xhaka na Florian Wirtz na bo batsinda ibitego bikurikiranya.

Abafana biraye mu kibuga hagati mu mukino ubwo Wirtz, wigaragaje cyane muri uwo mukino, yongeragaho igitego cye cya kabiri, cyabaye icya kane cy’uwo mukino, ku munota wa 83, ndetse nyuma aza gutsinda icye cya gatatu ku munota wa 90.

Xhaka na Wirtz bavuze ko igikorwa gikomeye ikipe yayo yagezeho na n’ubu bataracyiyumvisha.

Xhaka, wageze muri Leverkusen muri Nyakanga (7) mu mwaka ushize avuye muri Arsenal, yagize ati: "Birumvikana, mu ntangiriro y’uyu mwaka w’imikino ibi ntitwashoboraga kubyibaza."

Wirtz yongeyeho ati: "Kuri jyewe n’ubu sindiyumvisha ibyabaye. Biramfata igihe ningera mu rwambariro kugira ngo nsobanukirwe n’ibyo twagezeho."

Iki gikombe cya shampiyona cya Leverkusen, cyanditse amateka, gishoje kwiharira shampiyona kwa Bayern, yegukanye ibikombe 11 bya Bundesliga biheruka.

Leverkusen, itaratsinzwe mu irushanwa na rimwe muri uyu mwaka w’imikino, iracyari mu guhatanira kwegukana ibikombe bitatu icyarimwe muri uyu mwaka wa mbere w’imikino wuzuye itozwa na Alonso. Igikombe cy’Ubudage n’igikombe cya Europa League na byo iracyabihatanira.

Leverkusen yari iri mu makipe ashobora kumanuka mu kindi cyiciro ubwo uyu Munya-Espagne Alonso yajyaga kuyitoza mu Kwakira (10) mu 2022.

None ubu amezi 18 nyuma yaho, iyi kipe yegukanye igikombe cya shampiyona ya Bundesliga.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa