Ifoto y’Umunsi: Minisitiri wa siporo Munyangaju yagaragaye ari kunyonga igare
Yanditswe: Monday 09, Dec 2019
Minisitiri mushya wa MINISPOR,Munyangaju Mimosa Aurore yafotowe atwaye igare rikoreshwa mu gusiganwa mu misozi,muri Stade Amahoro kuri iki cyumweru.
Nyuma yo gushyikiriza Bahati Patient uzwi nka Kagare w’imyaka 21,impano y’igare yahawe na nyakubahwa perezida Paul Kagame wishimiye amashusho agaragaza ubuhanga afite ku igare,Minisitiri Munyangaju nawe yasuzumye iri gare araritwara karahava.
Byari ibyishimo kuri uyu musore ukomoka i Rubavu, wabanje kuganura ku bwiza bwaryo ndetse nyuma yo kuryishimira, asaba Minisitiri wari umaze kurimushyikiriza niba yamuha umunyenga.
Minisitiri wa Siporo yavuze ko Perezida Kagame yahaye igare Bahati Patient mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda n’iyi Minisiteri gushyira imbaraga mu gushakisha no kureba abana bafite impano mu mikino.
Ati ’’Yamuhaye igare ku bwo gufasha Abanyarwanda cyangwa gufasha na Minisiteri kugira ngo natwe dushobore gushyiramo imbaraga zo gushakisha no kureba abo bana bafite impano yihariye, kugira ngo natwe dushobore kubafasha no kubazamura, ariko ni we uri kuduha icyerekezo. Yishimiye ibyo Patient akora n’impano ye.’’
AMAFOTO: IGIHE
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *