skol
fortebet

Ikipe yo mu Bwongereza irashaka kungukira mu bibazo Lionel Messi afitanye na FC Barcelona ikamugura

Yanditswe: Thursday 06, Feb 2020

Sponsored Ad

Muri iyi minsi havugwa umwuka mubi hagati ya Lionel Messi n’umuyobozi w’imikino muri FC Barcelona akinira, Eric Abidal, amakipe atandukanye yatangiye kumurambagiza aho bivugwa ko iri ku isonga ari Manchester City.

Sponsored Ad

Iyi kipe ya Manchester y’Abarabu irifuza kumena Banki ikazana Messi agahura n’umutoza w’inshuti ye nyuma y’aho agaragaje ko atishimye kubera amagambo yatangajwe na Eric Abidal.

Nkuko ibinyaamakuru by’I Burayi bibitangaza,ikipe ya Manchester City iri gukurikiranira hafi uyu mwuka mubi ndetse ngo irashaka ko Messi yivumbura gato igahita imusinyisha cyane ko mu mpeshyi amasezerano ye azaba arangiye.

Messi w’imyaka 32 yanenze Eric Abidal kubera ukuntu yashinje abakinnyi ba FC Barcelona kugambanira umutoza Ernesto Valverde wirukanwe mu minsi ishize.

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu nibwo ubuyobozi bwa Barcelona bwatumije inama yihutirwa na Abidal wahoze ari myugariro w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa ngo baganire kuri I ki kibazo cye na Lionel Messi.

Nyuma y’ibiganiro byamaze amasaha abiri, byemejwe ko Abidal w’imyaka 40 y’amavuko aguma ku kazi ke muri Barcelona.

Ibinyamakuru birimo Sportbible byavuze ko mu mpeshyi Lionel Messi ashobora kuva muri Barcelona akerekeza mu Bwongereza.

Ikinyamakuru La Gazetta dello Sport cyo cyavuze ko uretse Man City iri imbere, Man Utd, Inter, Juventus na PSG nazo zifuza cyane Lionel Messi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa