skol
fortebet

Impamvu umunyezamu Kepa wa Chelsea yasubiye inyuma bikabije yamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 05, Feb 2020

Sponsored Ad

Umunyezamu uhenze kurusha abandi ku isi Kepa Arrizabalaga wa Chelsea yasubiye inyuma bikabije bituma umutoza we Lampard amushyira ku ntebe y’abasimbura abitewe n’uko yatandukanye n’umukunzi we mu minsi ishize.

Sponsored Ad

Ikinyamakuru cyitwa El Mundo cyo muri Espagne cyatangaje ko uyu munyezamu yasubiye inyuma kubera ko aherutse gutandukana n’umukunzi we.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu munyezamu Kepa Arrizabalaga ari mu bihe bibi cyane kubera agahinda yatewe no gutandukana n’umukunzi we bari bamaze imyaka 7 bakundana witwa Andrea Perez.

Uyu munyezamu yakundaga gushyira hanze amafoto ari kumwe n’uyu mukunzi we gusa inshuro ya nyuma aheruka gushyira hanze ifoto bari kumwe ni mbere y’uko yerekeza muri Chelsea.

El Mundo yagize iti “Abari hafi ye bemeza ko icyatumye asubira inyuma mu mikinire ye nuko yatandukanye n’umukunzi we.Yarakomeretse cyane.We n’umukunzi we bajyanye I London ava muri Athletic Bilbao babana kugeza batandukanye.”

Kepa waguzwe miliyoni 71 z’amapawundi na Chelsea ashobora guhita agurishwa na Lampard kubera ukuntu yasubiye inyuma bikomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa